RFL
Kigali

Ubwoba ni bwose mu Buyapani nyuma y’umutingito umaze guhitana benshi abandi bakaburirwa irengero

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/09/2018 12:31
0


Hakurikijwe uko ikirere cyifashe, uyu mutingito wibasiye Hokkaido ushobora kuba utararangiye, ibi bikaba biteye ubwoba abawurokotse, 16 bitabye Imana abandi benshi bakaba baraburiwe irengero.



Uyu mutingito wangije byinshi cyane kuri Hokkaido, wateje isuri n’itenguka ry’imisozi mu buryo buteye ubwoba. Kugeza ubu abaturage bagera muri miliyoni 1.6 uyu mutingito wabasize nta muriro w’amashanyarazi bafite kandi waje nyuma y’ikindi cyiza cya serwakira yiswe typhoon Jebi, uyu niwo muyaga ukomeye wibasiye Ubuyapani mu myaka 25 ishize.

Image result for earthquake hokkaido 2018

Image result for earthquake hokkaido 2018

Imisozi yaridutse igana ahatuwe

Uyu mutingito watumye imisozi iriduka ubundi yohereza ibyondo n’ibitaka byinshi ahatuye abantu n'ahari ibindi bikorwa remezo. Kubera ubwinshi bw’ibi byondo, n’abapfiriye mu nsi yabyo biragoye ko bazakurwamo. Kugeza ubu abantu 16 nibo bamaze gutangazwa ko bahitanywe n’iki kiza ndetse abandi benshi ntibaraboneka. Ubuyobozi bwo buvuga ko bizafata nibura icyumweru kugira ngo hasanwe umuriro w’amashanyarazi muri aka gace.

Kuko ikirere n’ubundi atari cyiza kugeza ubu, ubuyobozi bwashishikarije abaturage bo muri Hokkaido kwitonda no kwirinda kujya mu duce dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibi biza. Kugeza ubu kandi ikibuga cy’indege cyo muri aka gace ntikiri gukora, cyo kimwe na gariyamoshi ndetse n’ibikorwa byinshi byagiye bicumbikwa kubera ibura ry’umuriro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND