RFL
Kigali

UBUZIMA: Menya akamaro ka Seleri, rumwe mu mboga zifite intungamubiri zitandukanye kandi zifitiye umubiri akamaro kanini

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2017 8:01
0


Seleri ni rumwe mu mboga rwatsi zikunze gukoreshwa n’ikirungo kuko zihumura, bikanatuma benshi bazifata nk’imboga zidafite icyo zivuze uretse guhumuza ibiryo cyangwa kuzitegura nk’umutako muri salade ariko siko biri.



Nubwo seleri zisa nk’izifatwa gutya, ngo zifite intungamubiri zitandukanye kandi zifitiye umubiri akamaro kanini. Nkuko urubuga Regimesmaigrir rubitangaza, seleri zifite intungamubiri zirimo: Calcium, Fer, Potassium,Sodium ,Vitamines A, B zose,C,D,E,K

Seleri kandi ngo zongera testosterones mu mubiri w’umuntu, zirinda kanseri, zongera ubudahangarwa mu mubiri, zirinda indwara zo mu ngingo. Urubuga Regimaigrir runavuga ko sodium na potassium biba muri seleri bifatanyiriza hamwe kuringaniza igipimo cy’amazi mu mubiri bitewe n’uko yifitemo 95% by’amazi, bikayasohora,  by’umwihariko potassium ituma imitsi y’amaraso yaguka bikagabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso mu mubiri w’umuntu.

Ibyiza bya seleri ntawabivuga ngo abirangize ariko ku bagabo bagomba kwitonda kuko atari byiza kuzirya buri munsi bitewe n’uko zishobora gutuma intangangabo zidakora neza zigatakaza ubushabozi bwo gukora akazi kazoo. Abahanga mu by’imirire kandi bavuga ko atari byiza gutogosa seleri cyangwa kuzikaranga kuko bituma intungamubiri zizigize zipfa,ngo ibyiza ni ukuzikatira mu biryo zihiye cyangwa ukazirya muri salade. Mugire ubuzima bwiza mutegura seleri ku mafunguro yanyu.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND