RFL
Kigali

UBUZIMA: Tangawizi, umuti uvura indwara zitandukanye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/09/2017 18:17
3


Tangawizi ni ikirungo gifite inkomoko muri Aziya y’amajyepfo ikaba ikunzwe gukoreshwa mu guhumuza icyayi cyangwa se ibiryo bitewe n’impumuro iyibonekamo.



Si ibyo gusa kandi kuko tangawizi imaze igihe kitari gito ikoreshwa hirya no hino ku isi mu kuvura indwara y’ibicurane, umutwe, iseseme, amavunane n’ibindi. Urubuga Passport santé ruvuga ko tangawizi izwi nk’ikirungo cyifashishwa mu kurinda amara kwangirika no kuvura umunaniro ukabije bitewe na vitamine c yiganje muriyo, ifite kandi ubushobozi bwo kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa ndetse ngo n’abantu bakunze kugira ikibazo cyo kuma iminwa irabafasha.

Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko tangawizi ishobora kurinda imyanya y’ubuhumekero kurwara kanseri zirimo ifata ibihaha n’udusabo tw’intanga ngabo cyangwa prostates mu ndimi z’amahanga. Tangawizi kandi ngo ishobora no kugira uruhare rukomeye mu kurinda umuntu gusaza.  iki kirungo kandi ngo kizwiho kugira uruhare mu kwihutisha  igogorwa ry’ibyo umuntu aba yariye.

Urubuga passport santé dukesha iyi nkuru ruvuga ko tangawizi ifite ubushobozi bwo kugabanya ububabare mu mubiri w’umuntu ku buryo bworoshye kandi igafasha abantu barwaye diabete mu gihe umuntu afata garama 3 z’iki kirungo buri cyumweru, tangawizi kandi ngo ishobora komora igisebe cy’umuntu mu gihe yakomeretse bitewe n’uko yifitemo cuivre.

Bivugwa kandi ko agace gato ka tangawizi kaba gapima byibura garama 23 kaba kifitemo calorie 19, proteine ingana na garama 0,4 n’izindi ntungamubiri. Nubwo bimeze bityo ariko, ngo hari imiti idakorana n’iki kirungo irimo Aspirine n’ibindi bimera biribwa ngo kuko tangawizi ishobora kubyongerera ubukana.

Bivugwa kandi ko tangawizi ishobora kuzirana n’imiti y’umutima nubwo kugeza ubu nta bushakashatsi bwari bwabyerekana neza. Abashakashatsi ku bijyanye n’ubuzima bw’umuntu, bavuga ko tangawizi ishobora gutuma umuntu atinda gukama mu gihe habayeho ikibazo gituma ava cyane bityo bakaba basaba buri wese kuyirinda mu gihe yahuye n’ikibazo cyo kuva.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Abizeyimana Amahoro Élise 6 years ago
    Turabashimiye ku nama mutugira Nonese itekwa mubihe biribwa KO narinziko ishyirwa mucyayivgusa ?
  • niyonshuti jean claude5 years ago
    ndabashimiye Ku bwubumenyi mudusangiza, ubu ndimo kunywa icyayi cyatangawizi kbs
  • Damien 4 years ago
    murahoneza jyenimunsobanurire nibakoko noguhekenya ikijumbacyayo ari kibisi ntangaruka byatera mugifu kandi nibakoko nazantungamubiri zabonekamo murakoze





Inyarwanda BACKGROUND