RFL
Kigali

UBUZIMA: Sobanukirwa indwara y’ubwandu bw’inkari n'uko wayirinda

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/09/2017 16:38
1


Ubwandu bw’inkari ari bwo Infection urinaire mu ndimi z’amahanga ni indwara ifata urwungano rw’inkari harimo impyiko, uruhago ndetse n’umuyoboro ugeza inkari hanze.



Iyi ndwara ngo yigaragaza cyane binyuze mu buribwe buza mu gihe cyo kunyara, rimwe na rimwe hakabaho kuribwa mu nda yo hasi nkuko tubikesha urubuga doctissimo.com

Umwe mu nzobere mu kurwanya indwara zibasira imyanya ndangagitsina Emmanuel MANIRAKIZA avuga ko iyi ndwara igaragara mu bantu bose ariko ikibasira abagore n’abakobwa, ngo kuko umuyoboro w’inkari w’abagore ari mugufi kurusha uw’abagabo bikorohereza bacterie kugera ku ruhago.

Infection urinare ngo ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye bitewe na microbe zinjiye izarizo bityo, n’ibimenyeto byayo bigatandukana bitewe na za microbe kuko hari: Abavuga ko bababara iyo bari kwihagarika, Abagira amatembabuzi menshi kandi anuka aturuka mu gitsina, Abakunda kwishimagura mu gitsina bigatuma haza n’udusebe n’ibindi.

Emmanuel MANIRAKIZA akomeza avuga ko iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira bitewe n’igihe uyimaranye, aha avuga ko abantu benshi bakunze kuyifata nk’iyoroheje kuko umuntu ashobora kubona ibimenyetso byayo uyu munsi ariko ejo ntabibone akibwira ko yakize nyamara iri gukura,

Dore bimwe mu byagufasha kwirinda imicrobes zitera iyi ndwara

-Kwisukura neza mu gihe umaze kwiherera

-Kwirinda gukaraba isabune mu myanya ndangagitsina

-Kunywa amazi menshi

-Kujya kwihagarika igihe cyose ubishatse

-Kwambara imyenda y’imbere ikoze muri cotton,

Urubuga Doctissimo dukesha iyi nkuru rutangaza ko mu gihe wanduye iyi ndwara ari byiza kwanika imyenda y’imbere hanze kuko iyo izuba riyigezeho bituma za microbes zitera infection urinaire zipfa ku buryo bworoshye kuruta kuyanika mu nzu kuko bituma izi microbes zikura byihuse. Ngo ni byiza kandi kugana muganga mu gihe ugaragaweho na kimwe mu bimenyetso twavuze haruguru kuko ngo iyo uhawe imiti hakiri kare bigufasha gukira neza

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kansiime4 months ago
    NDI KABARE NANJYE IYI NDWARA NAYIMARANYE IGIHE KUBURYO BYATUMYE NUMUGABO WANJYE AJYA AHANDI KUKO BYARI BIBI CYANE, UMUNUKO, IBISEBE,KURIBWA MU KIZIBA KINDA, KUBURA UBUSHAKE MBESE BYOSE BYARI BYARAHAGAZE!!! NAJE KUMENYA UMUGANGA UBA KIGALI AHO MU RDA YANYOHEREJE UMUTI URAMFASHA PE! UBU MEZE NEZA : 0788354951





Inyarwanda BACKGROUND