RFL
Kigali

UBUZIMA: Dr. Vincent Nsengimana yasobanuye byinshi ku ndwara y'umuvuduko ukabije w’amaraso

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2017 8:02
0


Umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa se Hypertention mu ndimi z’amahanga ni indwara ikunze kwibasira abantu batari bacye ku isi aho usanga ikunze gufata abantu bakuze cyane.



Nkuko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ribitangaza, 30% by’abagabo na 50% by’abagore bafite hagati y’imyaka 65 na 75 ku isi bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Ese iki kibazo giterwa n’iki?

Dr. Vincent NSENGIMANA, inzobere mu kuvura indwara z’umutima avuga ko ibitera umuvuduko w’amaraso ukabije ari byinshi, ati”Buri gihe umurwayi avuga ko basanze arwaye umutima, akabivuga kuko basanze pression ye iri hejuru, kandi mu byukuri ushobora kuba ufite tension iri hejuru kandi umutima wawe ari muzima ukora neza, ibibazo biterwa na hypertension ihoraho nuko umubiri uba ukunze gukora kuri tension iri hejuru noneho umutima ukagera aho unanirwa cyane kuko biba biwusaba ingufu nyinshi zo kohereza amaraso kuri tension ndende”

Ni bande bakunze guhura n’ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije?

Dr Vincent” Abantu babyibushye usanga ahanini ari bo bukunze kugira indwara zangiza umubiri wacu ugasanga umutima unaniwe kugaburira wa mubiri kubera kugira ibiro byinshi kimwe n’abagore batwite, impyiko, umwingo, ibyo byose bishobora gutuma umutima ukora cyane ukananirwa bikawuviramo bwa burwayi.

Abandi bantu bakunze kugira hypertension ni babandi baba bageze mu za bukuru, aha ho uburwayi burizana kuko umubiri w’umuntu ukuze uba utagifite imbaraga nyinshi bigasaba ko umutima ukorana imbaraga nyinshi ugasanga biteye uburwayi”

Dr Vincent

Dr Vincent Nsengimana

Ubusanzwe iyi ndwara ishobora kuvurwa ariko ngo ni byiza kwirinda kuruta kwivuza kuko niba utaragaragaza ibimenyetso by’uko uyirwaye ni byiza kujya kwisuzumisha nibura rimwe mu myaka ibiri, ku bantu bafite hejuru y’imyaka mirongo ine, ni byiza ko bisuzumisha rimwe mu mwaka kugirango barebe uko bahagaze.

Ni byiza kandi kwirinda inzoga, itabi, umunyu mwinshi ndetse n’isukari kugirango utazagerwaho n’ikibazo cyo guhura n’umuvuduko w’amaraso ukabije uhangayikishije benshi muri iki gihe.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND