RFL
Kigali

UBUZIMA:Pomme ni urubuto ruzwiho kurinda indwara zitandukanye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/09/2017 9:02
0


Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kurya urubuto rwa pomme bigira umumaro ku buzima bw’umuntu ngo kuko irwanya kwangirika kwa bimwe mu bigize umubiri ari nabyo biyiha ubushobozi bwo kurinda indwara nyinshi.



Kurya nibura pomme imwe ku munsi ngo bigira umumaro ku buzima bw’umuntu bigafasha umubiri kwirinda indwara zitandukanye. Nubwo abahanga mu by’imirire bemeza ko pomme zikennye ku byongera imbaraga, uru rubuto ngo rwifitemo fibre ari zo zirinda amara kuba yakwangirika.

Bavuga kandi ko urubuto rwa pomme rwifitemo vitamine c izwiho gufasha ubwirinzi bw’umubiri ndetse no kurinda indwara z’umutima no kuribwa mu ngingo bya hato na hato. Nubwo bavuga ko pomme idafite ubushobozi bwo gusukura amenyo nk’uburoso, ngo yifitemo ubushobozi bwo kurinda amenyo y’uwayiriye aho ishobora gukuraho imyanda itandukanye ndetse ikanayahindura umweru cyane.

Kurya pomme rimwe ku munsi bavuga ko birwanya indwara ifata ubwonko kuko ngo umutobe wayo ukungahaye ku ntungamubiri zirinda indwara z’ubwonko ndetse zikanabufasha gukora neza, kurya pomme kandi ngo byongera amahirwe yo kutarwara kanseri ku kigero cya 23%.

Ku bagore bakunda kurya pomme ngo baba bafite amahirwe angana na 28%  yo kutarwara diabete z’ubwoko bwose nkuko abahanga mu by’imirire babivuga. Ku bantu basanzwe bafite kibazo cya cholesterol, bavuga ko fibre zigize uru rubuto zivanga n’ibinure bikajya mu mara maze bikagabanya za cholesterol mbi mu mubiri w’umuntu, urubuto rwa pomme kandi ngo rwifitemo ubushobozi bwo kurinda indwara y’umutima mu mubiri w’umuntu.

Nkuko tubikesha Academy of nutrition and dietetics, abashakashatsi batandukanye berekana ko pomme ifite ubushobozi bwo kurinda uwayiriye kubabara mu nda, ndetse ikanamurinda kwituma ibikomeye cyangwa gucibwamo, kurya pomme kandi birinda uburwayi bwa hemoroide, uburwayi buterwa no kubyimba k’uduce  tumwe na tumwe two ku gice cy’ikibuno.

Kurya pomme kandi ngo bifasha umwijima gusohora imyanda, ubushakashtsi buherutse gukorwa bugaragaza ko abantu bakunda kurya pomme bafite amahirwe angana na 15% yo kutarwara amaso. Uwavuga ibyiza bya pomme ntiyabirangiza dore ko hari n’umugani wo mu rurimi rw’igifaransa uvuga ngo “une pomme par Jour chasse le medecin” bishatse kuvuga ko kurya pomme imwe ku munsi byirukana muganga. Niba ushaka guca ukubiri n’indwara zitandukanye gerageza kurya pomme imwe ku munsi urusheho kugira ubuzima buzira umuze

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND