RFL
Kigali

UBUZIMA: Menya byinshi ku ndwara ya kanseri yo mu maraso (Lymphoma), ibimenyetso byayo n'uko wayirinda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/09/2017 19:01
3


Kubera ko tariki 15 z’ukwezi kwa cyenda ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya kanseri yo mu maraso, twifuje kubagezaho byinshi ku bijyanye n’iyi ndwara n’uko wayirinda



Kanseri yo mu maraso ari yo Lymphoma, ni indwara ifata uturemangingo twera tw’amaraso tuzwi nka Lymphocyte two mu maraso kandi yo ntabwo ikora ikintu kibyimbye nkuko ku bindi bice by’umubiri bigenda ahubwo utwo turemangingo tubaho tudakora neza dusandaguje mu maraso kandi tugakomeza kubyara utundi dufite ikibazo tukibasira izindi ngingo zirimo impyiko n’urwagashya.

Nkuko tubikesha urubuga Topsante, Lymphoma ni indwara ikunze kwibasira urubyiruko kuva ku myaka 15 kugeza kuri 24 ariko ntibivuze ko n’abakuru itabageraho cyane cyane abageze mu myaka ya 60 kuzamura.

Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo:

Kubabara munda cyane kandi mu gihe gihoraho, Kubabara mu ngingo, Kubabara mu muhogo, Gupfuka umusatsi iyo yakurenze, Inzara z’amano n’iz’intoki zihinduka umukara, Guhora ukonje cyane, Gutakaza ibiro, Guhinda umuriro mwinshi, Kunanirwa guhumeka, Guhorana umunaniro,…

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016 na bamwe mu bahanga bo mu kigo cyitwa Association France Lymphoma cyo mu Bufaransa, bwagaragaje ko ku isi abantu 256.000 ari bo bapfa buri mwaka bishwe n’iyi ndwara. Nta bushakashatsi bugaragaza igitera iyi ndwara, ariko muri rusange ngo ibikoresho byo mu nganda n’imiti yaho cyangwa imihindagurikire y’ikirere ishobora gutuma umuntu yandura kanseri yo mu maraso ariko si cyane.

Ni gute wakwirinda iyi ndwara ?

-Gukora imyitozo ngorora ngingo

-Kurya imboga n’imbuto byinshi

-Kuryama byibura amasaha umunani ku munsi

Mu Rwanda kanseri iri mu ndwara zikomeje kugenda zica abantu benshi aho kuva mu mwaka wa 2007 kugeza 2013, habaruwe abantu bagera ku 5430 bari barwaye kanseri kandi mu by'ukuri usanga benshi bapfa bazize kuba batarigeze bamenya ko bayirwaye itarabarenga.

Liliane KALIZA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe6 years ago
    Murakoze cnee njye ndishimye nubwo gukora sport byananiye
  • Mbanjingabo etoo samuel3 years ago
    Bjr,ndabaza;ese kanseri niki?, Ese irakira?
  • Ishimwe Francois Regia3 years ago
    Mwazatubwiye ukuntu izindi rwara Ni bimenyetso byayo





Inyarwanda BACKGROUND