RFL
Kigali

UBUZIMA: Dore uko wahangana n’umunaniro ukabije 'Stress'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2017 15:34
0


Umunaniro ukabije ni kimwe mu bintu byica abantu batari bacye ku isi aho usanga umuntu aryama bugacya yapfuye abantu bakibaza icyamwishe kikabayobera, aha ni naho usanga benshi bavuga ko yazize urupfu rutunguranye.



Kunanirwa cyane rero ari nabyo benshi bakunze kwita stress mu ndimi z’amahanga, ntibifatwa nk’indwara nyamara benshi bakunze guhura nabyo bikabazahaza ku buryo bukomeye bibwiraga ko ari ibisanzwe.

Umunaniro ukabije rero ushobora guterwa n’ibintu bitandukanye birimo akazi kenshi gasanzwe, akazi gasaba gutekereza cyane, ibibazo umuntu aba adafitiye ibisubizo, kubura amafaranga, kugira ibyago n’ibindi bitandukanye. Dr. Herbert Benson inzobere mu by’ubuzima muri kaminuza ya Havard avuga ko 80% by’abamugana baba barwaye stress naho 60% bakaba bayiterwa n’akazi bahoramo.

Ikinyamakuru Psychology today cyo kibisobanura neza aho kivuga ko iyo umuntu afite stress umubiri wishakamo umusemburo witwa cortisol iyo uyu musemburo wazamutse ku rwego rwo hejuru ni bwo utangira gutera ibibazo umubiri w’umuntu birimo kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri, kwibagirwa, umuvuduko w’amaraso ukabije, umubyibuho udasanzwe n’ibindi.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso Dr. Herbert Benson avuga ko byakwereka ko ufite ikibazo cy’umunaniro ukabije cyangwa se stress:

  • Kuribwa umutwe, kubabara umugongo bidashira no kubabara imikaya
  • Umunaniro udashira
  • Kurakazwa n’ubusa no guhorana umunabi
  • Kuribwa mu gifu
  • Kutagira ubushake bwo kugira icyo ukora
  • Kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
  • Kwigunga no guhorana ubwoba bw’ibigiye kuba utazi
  • Kumva waratereranywe cyangwa ufite byinshi byo gukora utarangiza
  • Gutangira kwanga no kwirinda abantu
  • Kugira ubwoba cyane kandi bihoraho
  • Kwibagirwa cyane no kutita ku bintu
  • Gutangira kunywa inzoga nyinshi, itabi, kurya cyane n’ibindi birengeje urugero
  • Intonganya za buri munsi niba ufite umuryango

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko hari ibyo ushobora gukora kandi byoroshye byagufasha kurwanya umunaniro ukabije.Muri ibyo bintu harimo ibi bikurikira:

-Kumva umuziki utuje: Ngo kumva umuziki utuje bishobora kukugabaniriza umunaniro ukabije kuruta uko wajya ahantu hatuje wenyine.

-Kunywa icyayi cya mukaru: Iki cyayi nacyo gishobora kukugabaniriza umunaniro kuko cyifitemo ya cortisol twavuze haruguru ari nayo ifasha mu kongerera abasirikare umubiri.

-Gukora massage,gukora imyitozo ngororangingo, kwirinda inzoga n’itabi, gusura inshuti n’abavandimwe, guhekenya chicrette, ngo nabyo bishobora kugufasha kugabanya umunaniro ukabije kandi mu gihe gito.

Mu gihe wagaragaweho na stress, ngo ni ngombwa kugerageza bimwe mu bishobora guhangana nayo kuko yica nk’izindi ndwara zose mu gihe uyifite yihagazeho yibwira ko ari ibisanzwe

Liliane KALIZA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND