RFL
Kigali

UBUZIMA: Dore ibintu bitangaje utari uzi ku gifenesi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/09/2017 14:15
1


Abantu benshi mu gihugu usanga badasobanukiwe byinshi ku rubuto rw’igifenesi kubera ko rudakunze kuboneka cyane mu Rwanda ku buryo n’aho ruri usanga rwihagazeho bigatuma umuntu wese adapfa kurugura.



Ubusanzwe, igifenesi ni urubuto rufite inkomoko mu gihugu cy’ubuhinde ariko rukunze no kugaragara mu bihugu nka Thailand, Malaysia, Indonesia n’ahandi hacye, uru rubuto rwifitemo uburyohe budasanzwe aho benshi bavuga ko rujya kumera nk’umuneke ariko intungamubiri zirurimo zirugira igitangaza.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Nutition and you, abahanga mu by’ubuzima, byumwihariko abafite imirire mu nshingano zabo bavuga ko urubuto rw’igifenesi rikungahaye ku ntungamubiri zirenga 25 zirimo:

• Vitamin B6 543 mcg
• Vitamini B940 mcg
• Amasukari 38g
• Ibinure byuzuye 322mg
• Ibinure bituzuye 411mg
• Omega-3 130mg
• Calcium 40 mg
• Ubutare (fer) 380 mcg

• Magnesium 48 mg
• Phosphorus 35 mg
• Potassium 739 mg
• Sodium 3.3 mg
• Zinc 215 mcg
• Umuringa 125 mcg
• Manganese 71 mcg
• Selenium 0.99 mcg

• Vitamini A 182 IU
• Vitamini C 23mg
• Vitamini B1 173mcg
• Vitamini B2 91 mcg
• Vitamini B3 1.5 mg

Akamaro k’uru rubuto ko ni kanini ariko reka turebere hamwe bimwe mu byo rushobora kumarira umubiri w’umuntu

Igifenesi gifasha umuntu kubona neza cyane cyane kuri babandi baba bageze mu zabukuru bitewe na vitamine A ibonekamo. Igifenesi cyongerera umubiri imbaraga bitewe n’isukari yiganje muri uru rubuto bigatuma umubiri udapfa gucika intege uko wiboneye. Igifenesi kirinda umuvuduko udasanzwe w’amaraso bitewe na potassium kifitemo ifite ubushobozi bwo kurwanya indwara zitandukanye mu mubiri harimo n’iz’umutima.

Igifenesi kandi kirinda indwara z’amagufwa bitewe na magnesium kifitemo ifasha umubiri kunyunyuza calcium ituma amagufwa amungwa. Igifenesi kirinda gusaza imburagihe bitewe na lignans, isoflavones, saponins binazwiho kuturinda kanseri zitandukanye.Gira ubuzima bwiza ufata igifenesi byibura rimwe mu cyumweru bizagufasha guhorana intungamubiri zigikomokaho.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aline6 years ago
    Koko abantu benshi ntibakizi! Kdi kiryoha kubiii





Inyarwanda BACKGROUND