RFL
Kigali

UBUZIMA: Dore byinshi wajyaga wibaza ku mihango y’abakobwa ukabiburira igisubizo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2017 17:02
0


Bitewe n’uko muri iki gihe abantu batari bacye bakunze kwibaza byinshi ku bijyanye n’ubuzima bw'imyororokere ariko ntibabone ibisubizo by’ibibazo bibaza, uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibijyanye n’ukwezi k’umugore cyangwa se imihango y’abakobwa.



Kugira ngo urusheho gusobanukirwa neza, Inyarwanda.com yegereye Dr. MANIRAKIZA Emmanuel, inzobere mu bijyanye n’indwara z’abagore cyangwa se Gynecologist & Obstetrician mu ndimi z’amahanga, adusubiza bimwe mu bibazo abantu bakundaga kwibaza.

Inyarwanda.com: Imihango y’abakobwa cyangwa kujya imugongo ni iki?

Dr.MANIRAKIZA Emmanuel: Kugira ngo twumve imihango turabanza twumve ukwezi k'umugore kugizwe nibice bitatu by’igenzi;

1) Itegurwa ry'intanga ngore (pholicular phase) mu murera ntanga gore (ovaries)

2) Irekurwa ry’intanga ngore (bakunze kwita igihe cy'uburumbuke"Ovulation") akenshi ku munsi wa cumi na Kane w’ukwezi k’umugore.

3) Igihe cyo gutegura kwakira no gutunga umwana muri nyababyeyi hifashishijwe imisemburo ikorerwa ha handi intanga yavuye (Lutheal phase).

Iyo hatabayeho gusama (guhura kw’intanga ngabo n’intanga ingore) nyuma y'iminsi 14 intanga ngore isohotse aho yakorewe bigizwemo uruhare n’imisemburo imwe n’imwe bya bindi byose byari biri muri nyababyeyi byiteguye kuzakira urusoro ngo rukure havemo umwana ni ukuvuga (utunyangingo (cells) tuba twiremye muri endometere ya nyababyeyi, amaraso aba arimo, udutsi duto, amatemba buzi n’udusoko twayo) byose birasohoka bisa n’amaraso ashaje ajya kwirabura adafatira, ibyo ni byo twita imihango ubundi ukwezi k’umugore kukaba kurarangiye uwo munsi ayo maraso yaje akaba ari nabwo tuvuga ngo ukundi kwezi kwatangiye.

Inyarwanda.com: Ni ryari umukobwa ajya mu mihango?

Dr.MANIRAKIZA Emmanuel: Bigenda bitandukana bitewe n’imibereho y’umuntu, aho yabaye, imirire n’ibindi ariko akenshi abakobwa batangira kujya mu mihango hagati y’imyaka 9 na11, icyo gihe tuvuga ko umukobwa yabaye umwangavu ha handi atangira apfundura utubere agatangira gukura, kugimbuka nyuma akamera imisatsi ahantu hatandukanye (insya, incakwaha...) Icyo gihe tuvuga ko yageze mu gihe cy'imyororokere (ashobora gusama agatwita akaba yanabyara) icyo gihe ajya mu mihango nibura buri kwezi.

Ibi byose bikaba bigirwamo uruhare n’uruhererekane ndetse n’imikoranire y’imyanya y’umubiri itagaragara inyuma (hypotalamusi- hypophise-overe (udusabo tw'intanga)-na nyababyeyi (uterus) hiyongereyeho igitsina gore kigaragara inyuma ari cyo (vagin).

Inyarwanda.com: Ni izihe mpamvu zishobora gutuma umukobwa atinda kubona imihango cyangwa se akayibura burundu?

Dr.MANIRAKIZA Emmanuel: Impamvu zatuma umukobwa atinda kubona imihango cyangwa akayibura burundu ni nyishi; hari ukuba utarigeze uyibona na rimwe ari byo bita (Primary amenorrhoea) nibura kugeza ku myaka 16 ntayo urabona cyangwa kuba wari warigeze kuyibona hanyuma ukaza kuyibura igihe cy’amezi 3 usazwe uyibona buri kwezi cyangwa amezi atandatu iyo wajyaga wirenza (irregular).

Icyo gihe impamvu ishobora kuba aruko igihe kitaragera, gutwita, imisemburo idahagije cyangwa ikora nabi, imitererere yawe (uko waremwe) utuzuye cyangwa hari imikoranire y’imisemburo itagenda neza, aho imihango inyura hafunze, genetic, stress, imirire, imibereho ya buri munsi, imyitozo ngorora mubiri ikabije, indwara z’umwingo n’izindi cyangwa se waracuze (menopause) kwirenza ukwezi cyangwa imihango mike akenshi bituruka ku mihindagurikire y’imisemburo.

Inyarwanda.com: Mbese umukobwa yabuze imihango hari icyo mwakora akayibona?

Dr.MANIRAKIZA Emmanuel: Yego bitewe n’impamvu yabiteye hari igikorwa akayibona, urugero niba ari indwara yabiteye iravurwa niba aba ari imibereho (behavior) irakosorwa, niba ari imiti (hormone) bitewe n’aho ikibazo cyagaragaye hari n’igihe biba ngombwa ko abagwa (in case of abstraction)”                      

Inyarwanda.com: Kubera iki hari abakobwa bajya mu mihango bakababara?

Dr.MANIRAKIZA Emmanuel: Kugira ngo imihango isohoke hari imisemburo iza muri nyababyeyi (prostaglandine) ituma nyababyeyi igira ibise (contraction) cyangwa crampe, ibyo rero bituma umuntu yumva ububabare igihe ari cyangwa agiye kujya mu mihango ariko hari n’igihe ujya mu mihango ukababara kubera ubundi burwayi busazwe munda cyangwa muri nyababyeyi dysmenorrhea secondaire) nk’igihe harimo ibibyimba, endometriose n’izindi. Ni byiza ko umuntu ufite ikibazo cy'imihango imubabaza cyangwa mike cyangwa myinshi cyangwa yayibuze yisuzumisha agafashwa cyangwa akagirwa inama y’icyo yakora amazi atararenga inkombe.

Inyarwanda.com: Hari abantu bavuga ko umuntu ubabara mu gihe cy'imihango iyo ashatse umugabo bikiri, ni byo? Ese biterwa niki?

Dr.MANIRAKIZA Emmanuel: Not Scientifically approved (Ibyo ntabwo byemejwe n'abahanga), gusa kubera ko habaho impinduka nyinshi mu misemburo ye, bishobora no gutuma habaho impinduka mu migendekere y'imihango ye ariko si condition absolue (si ihame). 

Dr Manirakiza Emmanuel

Dr Manirakiza Emmanuel

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND