Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nzeri 2014 nibwo umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yashyinguwe i Rusororo mu mujyi wa Kigali, uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane ukaba witabiriwe n’imbaga y’abantu benshi cyane biganjemo ibyamamare bitandukanye ndetse n’inshuti n’umuryango wa Nyakwigendera.
Uyu muhango wabaye ku masaha y’igicamunsi, waranzwe n’amarira n’agahinda ariko unagaragaramo ishyaka ku ruhande rw’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana baririmbiye abari aha indirimbo nyinshi zitanga ubutumwa bwo gukomeza no guha ibyiringiro abasigaye, ubutumwa bwose bwatanzwe bukaba bwashimangiraga ko uyu mugabo agiye aherekejwe n’imirimo myinshi myiza yakoze.
Uyu muhango witabiriwe n'abantu benshi cyane
Abantu bari baje gusezera kuri Patrick Kanyamibwa bari mu ngeri zitandukanye
Abahanzi batandukanye batanze ubutumwa butandukanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Umuhanzi Dudu ukomoka mu Burundi yari amaze iminsi akoze igitaramo mu Rwanda, Kanyamibwa ni umwe mu bamufashije cyane mu kugitegura
Benshi ntibarabasha kwiyumvisha ko Kanyamibwa atagihari
Uretse indirimbo, hanatanzwe ubutumwa butandukanye bwatanzwe n’umuryango, inshuti ndetse n’abanyamakuru n’abahanzi bakoranaga bya hafi na Patrick Kanyamibwa, ibyabaye byose bikaba byerekanye ko uyu munyamakuru yabanaga neza na benshi kandi akaba yaragiye afasha benshi mu bijyanye n’iyobokamana ndetse n’itangazamakuru muri rusange tutibagiwe n’abahanzi ariko cyane cyane abaririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Patrick Kanyamibwa yatabarutse afite imyaka 32 gusa y'amavuko kuko yavutse tariki 5/5/1982
Abahanzi benshi cyane abaririmba indirimbo zihimbaza Imana ntibazibagirwa Kanyamibwa
Isanduku yari irimo umurambo wa nyakwigendera
Hatanzwe ubutumwa butandukanye bwiganjemo ubutanga ihumure
Inshuti n'abavandimwe ba Kanyamibwa Patrick bari bafite agahinda kenshi
Umugore wa Kanyamibwa witwa Mukabacongo Jeannine n'umwana wabo Kenzo ntibarabasha kubyiyumvisha
Uyu muhango wagaragayemo abantu bari buzuwe n'umubabaro wo kubura Kanyamibwa
Patrick Kanyamibwa yazize impanuka ya moto yabaye kuwa gatatu nimugoroba ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, akaba yarahise ajyanwa mu bitaro bya Kibagabaga ariko akihagera ahita ashiramo umwuka. Kanyamibwa yari umugabo wubatse, akaba yarasize umugore bari bamaranye imyaka irenga ine bashakanye, akaba yasigaranye n’umwana umwe w’umuhungu babyaranye.
Abantu benshi bari bafite agahinda, amarira ari yose
Tom Close ni umwe mu byamamare byitabiriye uyu muhango, aha yari kumwe na Producer Clement
Kenzo Kanyamibwa; umuhungu wa Patrick Kanyamibwa, yasaga n'utazi neza ibyamubayeho
Umugore Patrick Kanyamibwa yasize we ntarabasha kwiyumvisha ibyabaye
Dore incamake y'uko byari byifashe mu muhango wo gushyingura nyakwigendera
Manirakiza Théogène
Photo: Cyril & Kitoko
TANGA IGITECYEREZO