RFL
Kigali

Ubutumwa bw’ihumure bw’intumwa Paul Gitwaza mu gihe Twibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/04/2015 10:03
2


Mu gihe turi kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Apotre Dr Paul Gitwaza uri ku mugabane w’ Uburayi mu ivugabutumwa,yageneye abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure aho atangira avuga ko Jenoside ari ubwicanyi ndengakamere kandi ko gukira igikomere cyatewe na Jenoside bifata igihe kirekire.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Intumwa Dr  Paul Gitwaza umuyobozi w’Itorero Zion Temple ku isi, yifatanije n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi, aho yakomeje cyane abo yasigiye ibikomere ndetse aza no kugaruka ku bwiyunge aho yavuze ko ariyo ntera ihanitse y’ubuzima, ati “Ubwiyunge niyo ntera ihanitse y'ubuzima”

Apotre Paul Gitwaza

Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple ku isi/Ifoto;ziontemplerwanda

Dore ubutumwa  Apotre Dr Paul Gitwaza yatanze.

“ Komera, hari ibyiza imbere, imibereho yawe ya none ntisobanura iherezo ryawe”
Genocide ni ubwicanyi ndenga kamere kandi gukira igisebe cyatewe na genocide bifata igihe kirekire. Hari benshi barinda bava muri iyi si bakigifite; ariko nanone hari abandi bakira icyo gisebe bakabasha ndetse no kubabarira ababiciye.

Icyakora babiterwa n’imbaraga ziva ku Mwami wacu Yesu Kristo, nawe wabashije kubabarira abamutotezaga k'umusaraba. Rero iyo umuntu  yahuye n’ibyago bikomeye ku buzima bwe, ikibazo gikomeye yibaza, yibaza aho Imana iri ndetse ni icyo imaze. Ntabwo ari ku bantu ba none gusa, ndetse no mugihe cya kera nabo bibajije mwene ibyo bibazo.

Bibiliya ivuga inkuru y’umudamu wagize ibyago: Yapfushije umugabo we, kandi ari mpunzi mu gihugu cy’amahanga mu buryo butunguranye. Nyuma y’igihe ashyingira abahungu be babiri yibwira ko agiye gushyira agahinda yatewe n’urupfu rw’umukunzi we. Ntibyamuhiriye nabyo, abahungu be bombi bahise bapfa batamusigiye n’umwuzukuru.

Muri make yisanze afite abapfakazi babiri bameze nkawe. Uwo mugore yitwaga Naomi, naho abakazana be bombi bitwaga: Orupa na Rusi. Inkuru irambuye iri mugitabo cya Rusi muri Biblia. Naomi amaze guhura n’ibi bibazo, amakosa yose yahise ayerekeza ku Mana. Ashinja Imana ibintu bitanu (5) bikurikira, turibusange mugitabo cya Rusi:

  1. Uwiteka yabanguriye ukuboko kundwanya (1:13)
  2. Uwiteka yangiriye ibisharira (1:20)
  3. Navuye iwacu nuzuye, Uwiteka angaruye iwacu nareyereye ( 1:21a)
  4. Uwiteka yaranshinje (1:21b)
  5. Ishoborabyose yarambabaje (1:21c

Aya magambo akomeye niyo Nawomi yavuze, ndeste yasabye ko bahindura izina rye: Naomi bisobanura = Umunyagikundiro. Asaba ko bamwita “Mara = Ushaririwe, cg Ubihiwe. Ibi byose bigaragaza ko yariyihebye kandi yarazi ko amaherezo ye yarangiye.
Ibyo twaciyemo byose, cyangwa ibyo dushobora kuba turimo ducamo bishobora kutwihebesha tugatakaza ibyiringiro. Ariko nyamara ni duhumure haracyari ibyiringiro, kandi hari ubundi buzima kandi bwiza budutegereje imbere.

Amaherezo ya Naomi yabaye meza cyane. Uti gute? Umwe mubakazana be Rusi, yakomeje kubana nawe, aza kumushyingira umugabo witwa Boazi babyarana Obedi, ariwe se wa Yesayi, Se wa Dawidi (4:13-17), ariwe sekuruza wa Yesu Kristo (Matayo 1:1-6).

Imana ifite imbaraga zo kutumara agahinda, ikakabyaza mo umunezero urambye. Murebe uburyo mugahinda ka Naomi, ahavuye mo:
a) Umwami ukomeye muri Israel-Dawidi;
b) Umwami w’i Isi n’Ijuru: Yesu Kristo.

Sinshidikanya ko mu gahinda kawe, Imana igiye gukuramo ikintu cyiza kandi kirambye, kizakunezeza kandi kigahesha abantu benshi umugisha. Ese aho Dawidi w’ejo si wowe uzamubyara? Ese aho muri wowe ntihazava mo umugabo cyangwa umugore uzakura benshi mu ngoyi y’Umwanzi Satani?

Rekera aho kurira, ahubwo wiyubake, hanyuma utubyarire “Umucunguzi”
Amahoro y’Umwami wacu Yesu Kristo abane namwe mwese mwahuye n’aka kaga gakomeye.  komera nawe, hari ibyiza imbere, imibereho yawe ya none ntikubeshye ko ibyawe byarangiye, oya ejo hawe ni heza. Humura ibyiza biragutegereje!

Apotre Dr Paul Gitwaza ni umushumba mukuru wa Zion Temple ku isi akaba n'umuyobozi wa PEACE PLAN RWANDA umuryango uhuza amadini n'amatorero yose akorere mu Rwanda,uyu ukaba waratangijwe na Pastor Dr Rick Warren inshuti y'u Rwanda akaba ari uwo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y'imyaka 20, Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda,Apotre Paul Gitwaza mu izina rya PEACE PLAN umuryango ayoboye, yasabye imbabazi abanyarwanda bose ndetse n'Imana kubera ko ntacyo amadini n'matorero yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Gusaba imbabazi bibaka byarabereye mu giterane Rwanda Shima Imana cyabereye muri Sitade Amahoro i Remera tariki ya 17 Kanama 2014.

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • didi9 years ago
    Amen mukozi w'Imana kubw'ijambo ryiza risubizamo benshi imbaraga.
  • ok9 years ago
    Irijambo ryakubaka benshi.





Inyarwanda BACKGROUND