RFL
Kigali

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:25/11/2015 11:38
93


Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.



Aya ni amwe mu mazina twasabwe n’abakunzi ba inyarwanda.com

Diane

Ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “ukomoka ku Mana”. Ba Diane barangwa no kubahiriza inshingano zabo, bakunda imiryango yabo, baganza cyane abo bari kumwe mu matsinda atandukanye bazi gukemura ibibazo kandi birinda ikaduruvayo mu byo bakora byose.

Edmond

Ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umurinzi w’umukire”. Ba Edmond bakunze kurangwa no gutegeka, bakunda impinduka, bahorana ingufu, bagira ubushake kandi bakunda kwiha intego.

Clémentine

Ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikilatini risobanura “umutuzo n’ubugwabeza”. Ba Clémentine barangwa no kwigenga, bagirirwa icyizere, bagira ibakwe, babasha kuyobora kandi mu byo bakora byose bagira umwete mwinshi ntibajya bapfa gucika intege.

Sandrine

Ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “kurinda ikiremwamuntu”. Ba Sandrine barangwa no kumenya gufata ibyemezo, kubona ibintu byose mu ruhande rwiza ntibite cyane ku ngaruka, bazi guhanahana amakuru,bavugisha ukuri kandi bagira udushya twinshi.

Safi

Ni izina ry’abahungu rikomoka ku ndimi 2, Icyarabu n’Ikinyakameruni. Mu Cyarabu risobanura “Indahemuka” naho mu Kinyakameruni risoabura “Igitunganye”. Ba Safi bakunze kurangwa no  gusoza ibyo biyemeje, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha kuyobora, imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa kandi ibyo bakora babishyiramo umutima wabo wose.

François

Ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ubohotse”. Ba François bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, bakunda umutekano, ntibapfa gucika intege, bagira ibitekerezo byagutse kandi bazi gufata ibyemezo.

 

Narcisse

ni izina ry’abahngu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Urukundo wikunda”. Ba Narcisse bakunze krangwa no kugira ubumenyi bwinshi, baba abahanga n’abanyabwenge, barigenga kandi bazi gufata ibyemezo

 

 

Isaac

ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Guseka”. Ba Isaac bakunze kurangwa no kubahiriza inshingano, barategeka cyane, ntakavuyo bagira, baraganza cyane kandi bakunda umuryango wabo.

Eric

ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “ufite icyubahiro kidahangarwa” Ba Eric barangwa n’imbaraga, bakunda ibyo bakora cyane, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima kandi bazi gucunga umutungo.

Maximme

ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uruta abandi”. Ba Maxime bakunze kurangwa no gufata umwanya abagatekereza kubyo babona, bakunze kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, bazi kubana neza n’abandi, bariyubaha kandi bazi gufata ibyemezo.

Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitejerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    murakoze!mwazansobanuriye icyo izina Laetitia risobanura?
  • Rukundo8 years ago
    Murakoze! bishobotse mwampa ubusobanuro bw'izina "Guillaume"
  • Rukundo8 years ago
    Murakoze! bishobotse mwampa ubusobanuro bw'izina "Guillaume"
  • Uwamariya Victoire8 years ago
    Muraturyohereza cyane!muzaduhe ubusobanuro bwa:Gabriel ,Victoire ,Ella,Aurore ,Blaise na Prince
  • 8 years ago
    murakoze bishobotse mwama ubusobanuro bwizina Rosine.
  • umubibyi8 years ago
    muakoze niba bishoboka mwampa ubusobabanuro bwizina"Rosine"
  • theoneste8 years ago
    munsobanurire izina theoneste ,jerve,thiery.murakoze .
  • 8 years ago
    ladouce na clemence
  • mukangango8 years ago
    mumpe ubusobanuro bw izina Henriette
  • 8 years ago
    murakoze bishobotse mwampa izina alain
  • Omar Nzitabakuze8 years ago
    Iyi gahunda irashimisha cyane, muzaduhe ibisobanuro ku mazina nka PACIFIQUE, THERESE, EMMANUEL, JEANNE, JOSEPH, AGNES, ROSALIE. Murakoze cyane
  • Tuyishime Gilbert Christopher8 years ago
    murakoze cyane kudusobanurira ayo mazina gusa ndifuza ko mwadushakira aya mazina #Gilbert,#Rosine nimuyabona muraba mukoze cyane!
  • Yaya Lindy8 years ago
    munsobanurire Hyacinthe na Albert
  • philbert8 years ago
    ndashaka izina:Ornella,Vanessa,Audrey,Mercy
  • lily8 years ago
    Murakoze nabasabaga kuzadusobaburira Chrispin
  • 8 years ago
    murakoze muzadusobanurire nizina Olive.
  • Xavier8 years ago
    Nibyiza Kutugezaho Ubusobanuro Bwamazina Yacu Aho Xavier Na Fablice Na Moize Bisobanura Iki? Murakoze.
  • 8 years ago
    Muzadusobanurire thierry
  • 8 years ago
    Evelyn
  • kiritunga8 years ago
    Muza nsobanurire manasse na vestine na djuma





Inyarwanda BACKGROUND