Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse n'imwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.
Dore amwe muyo mwifuje kumenya
Monia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Icyarabu rikaba risobanua”Icyifuzo”. Ba Monia bakunze kurangwa no gukora ibintu byose ku murongo no mu isuku nyinshi, bakunze kuba ibihangange, bagira ubumenyi butandukanye, bariyubaha kanzi bazi gufata ibyemezo.
Leila ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Icyarabui rikaba risobanura “Uwavutse mu ijoro”Ba Leila bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, bazi gushaka umuti w’ibibazo, bamenyera vuba, bareba ibintu mu ruhande rwabyo rwiza kandi bazi guhanga udushya.
Rodriguez ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba rizobanura “Umunyacubahiro”. Ba Rodriguez bakunze kurangwa no gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora, ni abanyamahoro, barasesengura cyane, bagira ubushake kandi bagira umutimba ugira neza.
Doreen ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Impano y’Imana”. Ba Doreen bakunze kurangwa no kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye, bariyubaha, bakunda umwimerere, bakunze kuba ibihangange kandi baha agaciro amarangamutima
Anny ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Impuhwe”. Ba Anny bakunze kurangwa no kutivanga mu buzima bw’abandi, baha imbaraga ibitekerezo, babanza gutekereza kuri buri kintu mbere yo kugira icyo bakora, baritanga kandi ni inyangamugayo.
Esther ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Inyenyeri” Ba Esther bakunze kurangwa no kugaragaza amarangamutima yabo, barakora kurusha uko bavuga, bazi gutanga amakuru, bagira umutima woroshye kandi bazi gufata ibyemezo.
Eunice ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanur “Uwazanye intsinzi”. Ba Eunice bakunze kurangwa no gukora cyane, babasha gutanga amakuru, bagaragaza amarangamutima yabo, bamenyera vuba kandi bagira umutima mwiza.
Morgan ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Iki Breton rikaba risobanura “uwavukiye ku nyanja” Ba Morgan bakunze kurangwa no kwiyubaha, bagira umwete, bahorana ibakwe, bakunze kugira intsinzi kandi ni abanyamatsiko cyane.
Kevin ni izina ry’abakobwa rikaba risobanura “Umuhungu w’uburanga”. Ba Kevin bakunze kurangwa no kwigenga, ni abanyabwenge, bafata umwanya bagatekereza kubyo babona, ni abahanga kandi bagira ubumenyi bwinshi butandukanye.
Niba nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.
TANGA IGITECYEREZO