Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.
Dore amwe mu yo mwifuje kumenya
Nelly ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Urumuri rw’izuba”. Ba Nelly bakunze kurangwa no gukorana ingufu, bagira impuhwe, bakunze kuvumbura, bagira umwimerere kandi bahorana umwete mu byo bakora baba bumva ntacyabatanga imbere.
Nicole ni izina rikomoka mu kigereki, rikaba risobanura "Intsinzi y'abaturage”. Ba Nicole bakunze kurangwa no guharanira kugera kucyo biyemeje, gushaka kuba ingirakamaro, gukunda umutuzo ndetse no gusesengura ibintu.
Hugues ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ubuhanga”. Ba Hugues bakunze kurangwa no guha agaciro ibitekerezo kurusha ibikorwa bifatika, ntibivanga mu buzima bw’abandi, bagira umutima wo gufasha, ni inyangamugayo kandi babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora.
Alice ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango wa cyami”. Ba Alice bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, babasha kumenyera vuba, babona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka bashobora guhura nazo, babasha gukemura ibibazo kandi bagira udushya.
Justine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “utabera”. Ba Justine bakunze kuba abanyembaraga, bagira gahunda mu byo bakora, bazi gukemura ibibazo kandi ibyo bakora byose babikorana ubwenge bwinshi.
Gaelle ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikibreton rikaba risobanura “Nyagasani nyirimpuhwe”. Ba Gaelle bakunze kurangwa n’umutima w’impuhwe, babasha kujya inama, nio abanyamahoro, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora kandi bakunda gufasha.
Olivier ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Igiti cya Elayo/olive”. Ba Olivier bakunze kurangwa no guha imbaraga ibitekerezo, babasha kumenya ukuri mu buryo bworoshye, bariyubaha kandi bagira ubushake.
Diane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini risobanura “Ukomoka ku Mana”. Ba Diane bakunze kurangwa no kubahiriza inshingano, bakunda imiryango yabo, baraganza, babasha gukemura ibibazo kandi bakora ibintu bvyose ku murongo.
Emilie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Emilie bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, ibyo biyemeje babigeraho, babasha kuba abayobozi beza, imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa bakora kandi bakorana ingufu n’umurava. Amelie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Amelie bakunze kurangwa no gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, babasha gukemura ibibazo, baha imbaraga ibitekerezo kurusha ibintu bifatika kandi ni inyangamugayo.
Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tkazarikubwira mu nkuru yacu itaha
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO