RFL
Kigali

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:30/09/2014 19:42
49


Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.



Dore amwe mu yo mwifuje kumenya

Nelly ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Urumuri rw’izuba”. Ba Nelly bakunze kurangwa no gukorana ingufu, bagira impuhwe, bakunze kuvumbura, bagira umwimerere kandi bahorana umwete mu byo bakora baba bumva ntacyabatanga imbere.

Nicole ni izina rikomoka mu kigereki, rikaba risobanura "Intsinzi y'abaturage”. Ba Nicole bakunze kurangwa no guharanira kugera kucyo biyemeje, gushaka kuba ingirakamaro, gukunda umutuzo ndetse no gusesengura ibintu.

Hugues ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ubuhanga”. Ba Hugues bakunze kurangwa no guha agaciro ibitekerezo kurusha ibikorwa bifatika, ntibivanga mu buzima bw’abandi, bagira umutima wo gufasha, ni inyangamugayo kandi babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora.

Alice ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango wa cyami”. Ba Alice bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, babasha kumenyera vuba, babona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka bashobora guhura nazo, babasha gukemura ibibazo kandi bagira udushya.

Justine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “utabera”. Ba Justine bakunze kuba abanyembaraga, bagira gahunda mu byo bakora, bazi gukemura ibibazo kandi ibyo bakora byose babikorana ubwenge bwinshi.

Gaelle ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikibreton rikaba risobanura “Nyagasani nyirimpuhwe”. Ba Gaelle bakunze kurangwa n’umutima w’impuhwe, babasha kujya inama, nio abanyamahoro, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora kandi bakunda gufasha.

Olivier ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Igiti cya Elayo/olive”. Ba Olivier bakunze kurangwa no guha imbaraga ibitekerezo, babasha kumenya ukuri mu buryo bworoshye, bariyubaha kandi bagira ubushake.

Diane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini risobanura “Ukomoka ku Mana”. Ba Diane bakunze kurangwa no  kubahiriza inshingano, bakunda imiryango yabo, baraganza, babasha gukemura ibibazo kandi bakora ibintu bvyose ku murongo.

Emilie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Emilie bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, ibyo biyemeje babigeraho, babasha kuba abayobozi beza, imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa bakora kandi bakorana ingufu n’umurava. Amelie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Amelie bakunze kurangwa no gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, babasha gukemura ibibazo, baha imbaraga ibitekerezo kurusha ibintu bifatika kandi ni inyangamugayo.

Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tkazarikubwira mu nkuru yacu itaha

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    annick
  • omega9 years ago
    DIVIN
  • Sammy9 years ago
    Muzansobanurire aya Mazina Akurikira: Emmanuel,Clementine,Scholastique,Agnes,Fraterne na Fantine
  • belyse 9 years ago
    Hello plz I want to known so much abt of my name shall u give explain of my name belise
  • belyse 9 years ago
    Hello plz I want to known so much abt of my name shall u give explain of my name belise
  • Abayo Isabelle9 years ago
    Therese
  • 9 years ago
    ferdinand
  • niyitegeka isaac 9 years ago
    nifuzagako munsobanurira izina Isaac icyorisobanura murakoze
  • Yvette9 years ago
    Ndifuza ko mwampa ubusobanuro kuri iryo zina
  • Alex9 years ago
    mwa dusobanuriye izina, Narcisse murakoze!
  • viateur9 years ago
    muzansobanurire Maya:viateur na xavera
  • Doo9 years ago
    Munsobanurire christella
  • Dooo9 years ago
    Munsobanurire gaella
  • 9 years ago
    Munsobanurire gaella
  • Uwase Aline Tety9 years ago
    Muraho ndifuza ko mwazansobanurira amazina nka Aline,tety,kenny na Yvonne.murakoze
  • uwamahoro cecile9 years ago
    Bryan
  • Patrick9 years ago
    hello, muzansobanurire Patrick,Pacific
  • Aline9 years ago
    munsobanurire amazina:Aline,Aliane,leoncie,chania
  • Diane9 years ago
    ni ukuri ndabashimiye kubera ubusobanuro bwa Diane nishimira services zanyu cyane mukomereze aho.Thans!
  • aimee9 years ago
    muturebere epiphanie, ella,natasha,nikita,patrick





Inyarwanda BACKGROUND