Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.
Dore amwe mu yo mwifuje kumenya:
Nadine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini mu gisobanuro cyaryo rikaba rifatanya amazina 2 Nadege risobanura “ gutegereza wizeye” na Bernadette risobanura “Imbaraga”. Ba Nadine bakunze kurangwa no kumenya kubana neza n’abandi, babasha kuvugeira abandi, babasha kwakira no gutega amatwi ababagana, bariyubaha kandi babasha gukemura ibibazo.
Claudine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ucumbagira”. Ba Claudine bakunze kurangwa n’umutima w’impuhwe, ni abanyamahoro, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, ni abajyanama beza kandi babasha gukemura ibibazo.
Kelly ni izina ry’abahungu n’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Inya Irlande rikaba risobanura “Ikiriziya/Urusengero” Ba Kelly bakunze kurangwa no kwiyubaha, babasha kuvugira abandi, babasha gutega amatwi ababagana, bazi kubaba neza n’abandi kandi bagira umutima woroshye.
Arlete ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikinya Irlande rikaba risobanura “Isezerano”. Ba Arlete bakunze kurangwa no kumenya gufata ibyemezo, bagira inzozi nyinshi, bakora ibintu byose ku murongo ntakavuyo, bagira ubumuntu kandi bagira gahunda.
Anny ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Impuhwe”. Ba Anny bakunze kurangwa no kutivanga mu buzima bw’abandi, baha imbaraga ibitekerezo, babanza gutekereza kuri buri kintu mbere yo kugira icyo bakora, baritanga kandi ni inyangamugayo.
Ruth ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi risobanura « Inshuti ». Ba Ruth ni abagore bihagazeho, bigirira icyizere kandi bariyubaha cyane. Bagira amahame yabo ngenderwaho mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi bitewe n’uburyo bakunze kuba abagore bafite igitinyiro aya mahame baba bumva bayacengeza no mu bandi babazengurutse. Ntibakunze kwigaragaza cyane ariko ibyo bakora byose bikunze kujya mu mitwe y’abantu vuba. Barakora cyane, bakunda ibyo bakora kandi bagira n’umutima w’impuhwe. Bita ku miryango yabo, imbaraga zabo zose bazikoresha uko bashoboye ariko imiryango yabo ikabaho neza. Bakunda gukundwa no kwitabwaho.
Gabriel ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imbaraga z’Imana”. Ba Gabriel bakunze kurangwa no kuba inyangamugayo, bagira impuhwe, bazi gufata ibyemezo, bagira ibitekerezo byagutse kandi ntibakunda kwivanga mu buzima bw’abandi.
Audrey ni izina ry’abakobwa rikomoka ku ririmi rw’Ikidage rikaba risobanura “Uwubashywe kandi ukomeye”. Ba Adrey bakunze kurangwa no kumenya kubana neza n’abandi, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, bagira umutima woroshye, bafata umwanya wo gutekereza ku byo babona kandi bakunze kugira intsinzi.
Stessy ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Umuzuko/Ukuzuka” Ba Stessy bakunz kurangwa no gusoza byo batangiye, bakorana umwete kandi baba bumva ntacyababuza kugera kucyo biyemeje, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, baba abayobozi beza kandi imbaraga zabo buri gihe zigaragarira mu bikorwa bakoze.
Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitejerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO