RFL
Kigali

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:20/08/2014 13:50
40


Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.



Izina ry’umunsi ni Jean Baptiste izina ry’umukinnyi wo hagati ukomeye w’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi. Uyu mukinnyi waraye ahesheje ikipe ya APR FC itike yo gukomeza muri ½ cya CECAFA Kagame Cup ubwo yatsindaga igitego cya penalty nyuma y’aho umukino wahuzaga iyi kipe na Rayons Sports wari urangiye baguye miswi.

Nyuma y’uko ku mpande zombi banganyije no kuri penalty aho bose bari bamaze kubura imwe imwe, uyu mukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita Miggi niwe watsinze iya nyuma yahise iba kamara mpaka.

Jean rero ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana igira impuhwe”. Ba Jean bakunze kurangwa no kumenyera vuba, barakora cyane kurusha kuvuga, bagira umutima w’impuhwe, babasha gutanga amakuru kandi bagaragaza amarangamutima yabo.

Naho Baptiste ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Kwinika mu mazi menshi” Ba Baptiste bakunze kurangwa no kumenya kuvugira abandi, babasha kubana neza n’abandi, bazi gufata ibyemezo, bakira kandi bagatega amatwi ababagana kandi bariyubaha.

Dore amwe mu yo mwifuje kumenya:

Igor ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage risobanura “Umuhungu n’umurinzi. Ba Igor bakunze kurangwa no kucisha make kandi bakagira n’ukuri, ntibajya bapfa gucika intege, bubahiriza inshingano zabo, bagirirwa icyizere kandi bazi gufata ibyemezo.

Janviere ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikilatini rikaba rifite ubusobanuro bw’ukwezi kwa Mutarama. Ba Janviere bakunze kurangwa no kumenyera vuba, bagaragaza amarangamutima yabo, bazi gufata ibyemezo, bazi gutanga amakuru no kuganira n’abandi kandi barakora cyane kurusha uko bavuga.

Jacqueline ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Kwiyegereza”. Ba Jacqueline bakunze kurangwa no gutunganya buri kimwe cyose, bagira ubumenyi butandukanye, bakunda umwimerere, bakunze kuba ibihangange kandi bazi gufata ibyemezo.

Philomene ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ikigereki rikaba risobanura “Ukunda ukwezi”. Ba Philomene bakunze kurangwa no kuba ibihangange, baha agaciro amarangamutima cyane, bagira ubumenyi bwinshi butandukanye, bagira ibitekerezo byagutse kandi bagira ubushake.

David ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi risobanura “Umukundwa”. Ba David barangwa no kumenya kwuha gahunda ihamye, bakora ibintu byose muri gahunda, bazi kubahiriza inshingano kandi ni abantu umuntu abashi kugirira icyizere.

Sylvie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ishyamba” ba Sylvie bakunze kurangwa no kumenya kubana n’abandi, bafata umwanya bagatekereza kubyo babona, babasha kumenya ukuri mu buryo bworoshye, bagira umutima woroshye kandi bakunze kugira insinzi.

Pascaline ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umugenzi”. Ba Pascaline bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, ibyo biyemeje byose bakora uko bashoboye bakabigeraho, bazi gufata ibyemezo, bagaragariza imbaraga zabo mu mirimo yabo kandi bagira umutima woroshye.

Adeline ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Uwiyubashye”. Ba Adeline bakunze kurangwa no kugira ibakwe, ni abanyamatsiko, barigenga, bazi gufata ibyemezo kandi ni abanyamwete.

Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitejerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pascal9 years ago
    Muzadusobanurire amazina Pascal na Aline murakoze.
  • mimi9 years ago
    Muzansobanyurire Tangy na Yvan
  • 9 years ago
    Protais
  • jeanette 9 years ago
    Muzansobanurire jeanette,sylvain,clairian japhet,nelson,digne murakoze
  • rika umumararungu9 years ago
    Muzansobanurire RIKA
  • Nelson lucky nobg 9 years ago
    Mwatubwira izina OSCAR isobanuro ryaco
  • niyonsenga patient 9 years ago
    mbashimiye service nziza mutugezaho yo kudusobanurira amazona yacu,none nagirango munsobanurire izina patient
  • nikirize9 years ago
    mudusobanurire liliane,nany,stanislas,deborah,gilbert,florence,gilbert.
  • Mami9 years ago
    Murakoze cyane.muzatubwire:Donatien,Boaz,Sitefano
  • Timothy9 years ago
    muzadusobanurire Timothy . Agnes .Joselin . Jilbel . Inocent . Maric . Emmy
  • Timothy9 years ago
    muzadusobanurire Timothy . Agnes .Joselin . Jilbel . Inocent . Maric . Emmy
  • Timothy9 years ago
    muzadusobanurire Timothy . Agnes .Joselin . Jilbel . Inocent . Maric . Emmy
  • aline9 years ago
    ba Leonard
  • Rutayisire Manzi Kelia9 years ago
    Murakoza nange muzambwire imico yaba Kelia na Emmanuel na Blessing. Murakoze
  • 9 years ago
    joselyne
  • 9 years ago
    Nipfuza kumenya uko ba yvan baba bameze
  • mimi9 years ago
    mwaramutse ndashaka ko mwazansobanurira delphine irindi zina ni patrick murakoze
  • rukundo9 years ago
    mwazatubwiye Leonce ko mpora mbibasaba
  • NIYONKURU ETIENNE9 years ago
    Muzadusobanurire izina ETIENNE.murakoze
  • MURAGIJIMANA HENRIETTE9 years ago
    Ndashakako munsobanurira aya mazina: henriette, jusirene, jeannette, amina.





Inyarwanda BACKGROUND