RFL
Kigali

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina.

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:23/10/2014 17:45
49


Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.



Dore amwe mu yo mwifuje kumenya

Guillaume ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Uburinzi”. Ba Guillaume bakunze kurangwa no kumenya kubana n’abandi, babasha guhuza abagiranye ibibazo, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, baratsinda cyane kandi bagira umutima woroshye.

Bruce ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikinya-Ecosse rikaba rivuga “Izina ry’umuryango”. Ba Bruce bakunze kurangwa no kudacika intege, baritonda, bakunze kwiha intego kandi bakazishyiramo imbaraga zabo zose ngo zigerweho, ni abizerwa kandi bubahiriza inshingano.

Liliane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ururabo rwa Lys”. Ba Liliane bakunze kurangwa no gusoza ibyo batangiye, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, bazi gufata ibyemezo kandi iyo bakora bakoresha imbaraga zose.

Doreen ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Impano y’Imana”. Ba Doreen bakunze kurangwa no kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye, bariyubaha, bakunda umwimerere, bakunze kuba ibihangange kandi baha agaciro amarangamutima

Emilie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Emilie bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, ibyo biyemeje babigeraho, babasha kuba abayobozi beza, imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa bakora kandi bakorana ingufu n’umurava. Amelie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Amelie bakunze kurangwa no gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, babasha gukemura ibibazo, baha imbaraga ibitekerezo kurusha ibintu bifatika kandi ni inyangamugayo.

Emile ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Emile barangwa no kugaragaza ibakwe cyane mu bikorwa byabo bya buri munsi, bibyo batangiye byose barabisoza, bagira uburyo bwabo bwihaiye bwo gukora, babasha kuba abayobozi kandi iyo bafite icyo biyemeje baba bumva ntacyababuza kukigerah uko cyaba kimeze kose

Jules ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango w’abaromani ba Iule. Ba Jules bakunze kurangwa no kwiha intego, bagirirwa icyizere, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, barihambira kandi bubahiriza inshingano.

Nikita ni izina rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rishobora kwitwa umuhungu cyangwa se n’umukobwa rikaba risobanura “Intsinzi y’abaturage” Ba Nikita bakunze kurangwa no kumenya guhanga udushya, bazi kwiha intego, babasha gutanga imbaraga, bazi gutegeka kandi babasha gukemura ibibazo.

Agnes ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Utunganye”. Mu miterere yabo ba Agnes bakunze kuba abanyaburakari ndetse n’abanyamategeko cyane. Icyiyongea kuri ibyo Ba Agnes ni abagore buzuye, bagira ibyiyumviro n’amarangamutima byinshi. Mu byerekeranye n’ibyishimo, umubabaro cyangwa umujinya ba Agnes bahinduka buri kanya ntiwapfa kubamenya. Bashobora kwishima cyane ariko bakaba banababara mu buryo bukabije. Bakunda ubutabera cyane ibi bigatuma bahora barwanirira icyiza. Bazi kubana neza n’abandi, barakundwa, bazi gukora kandi ntibakunda kugendera mu bigare. Mu rukundo ba Agnes bareshya mu marenga batabyerekana cyane ariko birabahira cyane.

Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tkazarikubwira mu nkuru yacu itaha

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    NI HAVUGIMANA NDASHAKA KOMUSOBANURI IZINA DEVATHO
  • 9 years ago
    Jonah
  • 9 years ago
    NI Bebe ndashaka munsobanurire izina Anathalie icyo rivuga
  • bebe9 years ago
    ndashaka kumenya izina ryitwa A Nathalie icyo rivuga
  • mimi9 years ago
    Izina Shanera ,carine,vestine
  • jene9 years ago
    Ndashaka kumenya jeannette
  • fiston9 years ago
    arko se Brice na Bruce namazina amwe yandikwa bitandukanye bitewe nururimi cg? mumfashe
  • Bent9 years ago
    Musobanurire Amazina Hillard, Khian,Tessy,Angelique
  • Bent9 years ago
    Musobanurire Amazina Hillard, Khian,Tessy,Angelique
  • kella9 years ago
    kumenya izina Gali
  • Macumi jean bosco9 years ago
    muzampe ibisobanuro by a:Francoise ;bosco;Anne marie
  • prisca niyomubyeyi9 years ago
    Amazina prisca na evaliste avuga iki
  • 9 years ago
    Mumbwire ibisobanuro by a:Francoise;Bosco na Anne Marie.murakoze
  • dydy9 years ago
    muzansobanurire Diane muzaba mukoze niba mwaranarivuze muzihangane murinsubiriremo.tx
  • Mimy9 years ago
    Ndashakako mutsobanurira izina EUGENIE.GENTILLE.
  • Jean Claude9 years ago
    Nanjye Munsobanurire:jean Claue,cyprien.
  • KAZUNURI9 years ago
    murakoze cyane, ndashaka munsobanurire Saidi na Constantin
  • ERIC9 years ago
    Ndifuza konamenya ubusobanuro
  • Alby9 years ago
    Ndashaka kumenya Albert
  • 9 years ago
    ubutaha muzansibanurire kesia





Inyarwanda BACKGROUND