RFL
Kigali

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina.

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:23/07/2014 17:01
101


Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.



Dore amwe muyo mwifuje kumenya

Marc ni izna ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba riva ku izina Mars ry’ikigirwamana cy’intambaa cy’anyeroma. Ba Marc bakunze kurangwa no kugira imbaraga, bazi gucunga umutungo, bakunda ibyo bakora, bazi kwiha intego kandi ibyo biyemje baruhuka babigezeho. Mbese muri make ba Marc ni abakozi beza.

Ephraim ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Utanga umusaruro mwiza”. Ba Ephraim bakunze kurangwa no kugira ubumenyi bwinshi butandukanye, baha agaciro amarangamutima cyane, bakunze kwamamara, bakorana ingufu n’ubushake, kandi bashyira mu bikorwa.

Chantal ni izina ry’abakobwa ubusanzwe ryari izina risanzwe ry’umuryango nyuma riza kwinjizwa mu mazina y’amakirisitu. Ba Chantal bakunze kurangwa no kuvumbura cyane, bahorana gahunda, iyo biyemeje kugira icyo bakora ntibapfa gucika intege, bahorana ingufu kandi baha agaciro amarangamutima cyane.

Julienne ni izina ry’abakobea rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango wa Iule”. Ba Julienne bakunze kurangwa no kugira inzozi nyinshi, bagaragaza amarangamutima abarimo, bagira ubumuntu, bakora ibintu byose ku murongo kandi bazi gufata ibyemezo.

Fred ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ububasha bw’amahoro”. Ba Frd bakunze kurangwa no gukunda imiryango yabo, bakora ibintu byose ku murongo nta kavuyo, bubahiriza inshingano, baraganza cyane kandi bagira ubushake.

Brigitte ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurim rw’Igicelte rikaba risobanura “Uwakomotse ku Mana” Ba Brigitte bajynze kurangwa no kugira ubumuntu, nta kavuyo bagira bakora ibintu byose ku murongo, Bagora inzozi nyinshi, bagira impuhwe cyane kandi kumenya ikibari ku mutima biroroha kuko bagaragaza marangamutima yabo.

Ariane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “Ikintu gitagatifu”. Ba Ariane bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, bakunda ibikorwa kurusha amagambo, bamenyera vuba, bazi gufata ibyemezo kandi bagaragaza ikibari ku mutima mu buryo bworoshye.

Nawe niba hari iryo wifuza kumenya ryandike mu gitekerezo cyawe tuzarigusaobanurire mu nkuru yacu itaha.

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    muzadusobanurire IDRISSA na VANESSA
  • luth9 years ago
    mwatubabariye mukadusobanurira jesca,rachel,enock,noa,na rydia
  • Soso9 years ago
    Izina cynthia na chantal arikimwe?
  • M9 years ago
    Muzadusobanurire moise na fataki
  • ritha9 years ago
    nibyiza gusobanura amazina;nabasabaga kuzansobanurira izina Ritha
  • Kaneza9 years ago
    Teddy, Deus na Donatha.
  • 9 years ago
    muzadusobanurire amazina nka houllinne mathilde
  • mulume yannick9 years ago
    nifuzaga kumenya igisobanura cy izina Yannick
  • tony9 years ago
    mudusobanurire elyse,belise,anaise
  • tony9 years ago
    mudusobanurire elyse,belise,anaise
  • 9 years ago
    Muzadusobanurire moise na fataki
  • Mukasine Adeline9 years ago
    Muzansobanurire Adeline
  • Manirankunda Johnson9 years ago
    Nashaka musobanurire JOHNSON,KEISS,JEANNETTE,GRACIA.muzaba mukoze
  • Manirankunda Johnson9 years ago
    Nashaka musobanurire JOHNSON,KEISS,JEANNETTE,GRACIA.muzaba mukoze
  • nzizafaustin9 years ago
    ndifuzako munsobanurira izina BERNICE.murakoze.
  • emile9 years ago
    tubwire icyo Bruce na Rene bisobanura
  • ngabo9 years ago
    Ndashaka kumenya izina clementine icyo risobanura
  • eliezer9 years ago
    eliezer risobanura iki? murakoze
  • ANASTASE9 years ago
    Muraho bavandi? nanjye nifuza ko mwansobanurira: Anastase na BEATTLICE.
  • 9 years ago
    ROBERT





Inyarwanda BACKGROUND