Mu Bwongereza hari ubushyuhe budasanzwe bwahagaritse ingendo za gariyamoshi ndetse na leta ishishikariza abakoresha kureka abakozi bakaguma mu ngo zabo igihe ubu bushyuhe bukabije. Ubu bushyuhe kandi bwatumye kaburimbo igera aho itangira gushonga.
Kugeza ubu ubushyuhe buri mu Bwongereza burabarirwa kuri dogere serisiyusi 30 (30o C) ndetse biteganyijwe ko ku munsi w’ejo bwazamuka bukagera muri 35o C. Ejo hashize ubushyuhe bwahagaritse ingendo za gariyamoshi zigera kuri 50, muri Surrey, Manchester, Cambridge na Lancashire ho izuba ryari ryinshi ku buryo kaburimbo yashongaga.
Imihanda yangiritse kubera gushonga ibyashonze imodoka zikabyomora n'amapine
Amakoraniro menshi yinginze abakoresha ngo bace inkoni izamba mu gihe ubushyuhe bukabije abantu babe bafata ikiruhuko batari gukora. Ubu bushyuhe bumaze iminsi 5 mu Bwongereza biteganyijwe ko buziyongera cyane, ubushyuhe buteganyijwe uyu munsi, bukaba bwaherukaga mu myaka 176 ishize. Ubu bushyuhe ngo bwateje umwiryane hagati y’abakozi n’abakoresha kuko hari abageze ku kazi bambaye amakabutura mu gihe bagomba kwambara za kositimu. Ababyeyi bo barahiye kudasubiza abana ku mashuri mu gihe atabemereye kwambara imyenda yoroheje itari impuzankano basanganywe.
Imihanda yatutubikanye bigera ubwo ishongeshwa n'izuba
Ubwo bushyuhe hari abagiye kuburyamaho ku mucanga
Andi bo bahisemo kwigira mu mazi
Ubu bushyuhe buhangayikishije abaturage kuko bwangije imihanda. Mu gushyuha no gushonga kw’imihanda, imodoka ziratambuka zikomora ibikoze umuhanda hagasigara utwobo. Imirimo yo gusana nayo yaratangiye, gusa ibi ntibibuza abandi bantu kwirirwa kuri iri zuba ku mucanga cyane cyane ku nyanja.
Source: DailyMail
TANGA IGITECYEREZO