RFL
Kigali

Ubushyuhe bwiyongereye mu Bwongereza kugeza ubwo kaburimbo zishonga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/06/2017 9:07
1


Mu Bwongereza hari ubushyuhe budasanzwe bwahagaritse ingendo za gariyamoshi ndetse na leta ishishikariza abakoresha kureka abakozi bakaguma mu ngo zabo igihe ubu bushyuhe bukabije. Ubu bushyuhe kandi bwatumye kaburimbo igera aho itangira gushonga.



Kugeza ubu ubushyuhe buri mu Bwongereza burabarirwa kuri dogere serisiyusi 30 (30o C) ndetse biteganyijwe ko ku munsi w’ejo bwazamuka bukagera muri 35o C. Ejo hashize ubushyuhe bwahagaritse ingendo za gariyamoshi zigera kuri 50, muri Surrey, Manchester, Cambridge na Lancashire  ho izuba ryari ryinshi ku buryo kaburimbo yashongaga.

Workmen set to the job of repairing the roads, using extra tarmac to fill the newly open cracks after the hot temperatures melt the surface

Imihanda yangiritse kubera gushonga ibyashonze imodoka zikabyomora n'amapine

Amakoraniro menshi yinginze abakoresha ngo bace inkoni izamba mu gihe ubushyuhe bukabije abantu babe bafata ikiruhuko batari gukora. Ubu bushyuhe bumaze iminsi 5 mu Bwongereza biteganyijwe ko buziyongera cyane, ubushyuhe buteganyijwe uyu munsi, bukaba bwaherukaga mu myaka 176 ishize. Ubu bushyuhe ngo bwateje umwiryane hagati y’abakozi n’abakoresha kuko hari abageze ku kazi bambaye amakabutura mu gihe bagomba kwambara za kositimu. Ababyeyi bo barahiye kudasubiza abana ku mashuri mu gihe atabemereye kwambara imyenda yoroheje itari impuzankano basanganywe.

He found he's transferred the gunk to his own car from his shoes

Imihanda yatutubikanye bigera ubwo ishongeshwa n'izuba

A woman keeps her head undercover on the beach in Margate as her male companions go for as much tan as possible in the sun

Ubwo bushyuhe hari abagiye kuburyamaho ku mucanga

Daniela Geanta (left) and Marlena Bratu enjoying the weather at Crawfordsburn Country Park beach, Helen's Bay, Northern Ireland

Andi bo bahisemo kwigira mu mazi

Ubu bushyuhe buhangayikishije abaturage kuko bwangije imihanda. Mu gushyuha no gushonga kw’imihanda, imodoka ziratambuka zikomora ibikoze umuhanda hagasigara utwobo. Imirimo yo gusana nayo yaratangiye, gusa ibi ntibibuza abandi bantu kwirirwa kuri iri zuba ku mucanga cyane cyane ku nyanja.

Source: DailyMail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hehe6 years ago
    Reka reka ubwo subushyuhe nge igihugu ndimo ubushuhe ni 45-49





Inyarwanda BACKGROUND