RFL
Kigali

Ubushakashatsi:Wari uzi ko ibyari by’inkende bifite isuku kurusha uburiri bw’abantu?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/05/2018 9:21
0


Ubushakashatsi bw’abanyamerika bushya bwagaragaje ko ibyari byubatswe n’inkende byavumbuwe muri Tanzaniya byari bifite udukoko dutera indwara ducye ugereranije n’uturi mu mifariso (matelas) abantu baryamira.



Igihe abantu batangiraga kuba mu nzu mu myaka myinshi ishize bitandukanije n’ibibera hanze y’imibereho ye nk’ibinyabuzima byo mu ishyamba. Ubu bushakashatsi bushya bw’abanyamerika muri Carolina y’Amajyaruguru bugaragaza ko udukoko twanduye tuboneka mu buriri umuntu aryamamo duturuka mu mubiri we imbere.

Impamvu ni iyihe ?

Kugira ngo bamenye ingaruka zageze ku kiremwa muntu nyuma yo gutandukana n’indi si yo mu ishyamba, abashakashatsi bafashe icyari cy’inkende bakuye mu kirwa cya Issa muri Tanzaniya, ku mugabane w’Afurika bapimye basanga nta mwanda w’inkende uturuka mu kanwa, mu mazirantoki no ku ruhu ibi byari byari bifite, ni mu gihe nyamara inkende ubusanzwe zigira ubwiherero hafi y’ibyari byazo.

Aba bashakashatsi nyuma yo gupima uburiri bw’abantu batandukanye bo muri aka gace basanze udukoko dutera indwara twari mu buriri bw’aba bantu bukubye inshuro nyinshi udukoko ducye twasanzwe muri bya byari by’inkende.

Image result for nids des chimpanzee

Inkende mu cyari cyayo

Gusa kuba ibyari by’inkende bifite isuku kurusha uburiri bw’umuntu bifite indi impamvu

Umushakashatsi Megan Thoemmes, umwe mu bakoze iyi nyigo yanatangaje mu kinyamakuru cya Royal Society Open Science, avuga ko inkende zikunda kwimukira mu byari bishya buri joro. Icyakora uyu mushakashatsi avuga ko 1/3 cy’imyanda iba mu buriri bwa muntu ituruka mu mubiri we, ariyo mpamvu atanga inama ku bantu ko bagomba kongera isuku y’umubiri wabo, nibura bakajya boga inshuro 2 ku munsi.

Source:BBC Afrique,The independent.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND