RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Uko wahagarika isukari nibura mu kwezi kumwe gusa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/05/2018 20:03
2


Burya ngo kimwe n’umunyu n’ibinyamavuta, isukari nyinshi ni mbi ku buzima bwawe kuko abahanga bagiye bavuga byinshi bitandukanye ku bubi bwayo,



Abantu benshi barya ibintu ndetse ku bwinshi batitaye ku ngaruka bigira ndetse ugasanga isukari iboneka cyane mu byo barya bya buri munsi bityo ni byiza kwirinda kuko igira ingaruka zitabarika ku buzima bw’umuntu.

Mu buryo bwinshi butandukanye, isukari ni igikoresho cy’ibanze mu nganda z’imigati, ibyo kunywa ndetse n’izikora ibiryohera bindi, bityo n'ubwo isukari ikomoka ku bimera ari ngombwa kandi ari ingirakamaro, ibintu byongewemo isukari bishobora kugira ingaruka mbi mu buzima.

Isukari yo mu nganda ni akaga gakomeye ku buzima bwawe

Abahanga bavuga ko iyo wongereye isukari nyinshi mu mubiri kandi udafite ubundi buryo bwo kuyigabanya bigenda bikuza zimwe mu ndwara zitandukanye zirimo:

Umubyibuho ukabije: Umubyibuho ukabije usobanura neza ko ubuzima bwawe butari kugenda neza kuko hari n’uterwa n’ibinyasukari byinshi uba wujuje mu mubiri wawe ukagenda ukibikamo ari nabyo biteza wa mubyibuho ukabije.

Ububabare bwo mu ngingo:Uko umuntu akomeza kunywa isukari nyinshi ni ko intungamubiri zigenda zangirika bitewe na bwa bwinshi bw’isukari yafashe ari nabyo biteza ibibazo mu ngingo.

Gukweduka k’uruhu imburagihe: Ngo iyo umuntu afata isukari ku rugero ruri hejuru cyane bituma uruhu rwe rukweduka akamera nk’ushaje kandi akiri muto, ibintu bikunze gutera ipfunwe abo bibaho kuko bibona ndetse n’abandi bakababona nk’abakuze kandi mu by’ukuri atari ko bimeze.

Kurwara diabete yo mu bwoko bwa 2: Ubusanzwe mu mubiri harimo urugingo rwotwa urwagashya ari rwo rufite akamaro ko kuringaniza isukari mu mubiri, rukora insulin ziregera isukari neza ubundi igakwora mu mubiri hose, iyo ya sukari ibaye nyinshi rero insulin ziba nyinshi cyane  ari nazo ziba intandaro yo kurwara diabete yo mu bwoko ba kabiri.

Ikindi n'uko isukari nyinshi ifite aho ihurira n’imikorere y’umutima ndetse n’ubwonko nk'uko ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya California i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukorerwa ku mbeba aho basanze isukari nyinshi yangiza ubwonko ndetse bikagabanya ubushobozi bwo gufata mu mutwe.

Dore uburyo bwo guhagarika isukar byibura mu gihe cy’ukwezi kumwe ugasubirana ubuzima bwiza

Brooke Alpert, umwe mu bashakashatsi mu by’imirire agaragaza bimwe mu biribwa ushobora kurya bitarimo isukari mu gihe cy’ukwezi kumwe ugakura ubuzima bwawe mu kaga.

Icyumweru cya mbere: Umunsi umwe ushobora gufata ibimeze bitya:

Mu gitondo: garama 170 zinyama z’umweru ndetse na salade gusa

Nimugoroba: garama 200 z’isamake ndetse n’imboga rwatsi ukarenzaho amazi, cyangwa icyayi kitarimo isukari.

Ku munsi wa kane ushobora uhindura ukarya imbuto n’imboga zikize ku butare nka karoti, amashaza, ibijumba n’ibindi.

Icyumweru cya kabiri: Mu cyumweru cya kabiri ushobora kwihata bimwe mu bikomoka ku mata ariko cyane cyane ay’ihene, kuri buri funguro ariko ukazibukira isukari.

Icyumweru cya gatatu: Muri iki cyumweru cya gatutu ushobora kwihata cyane amafunguro adafite aho ahuriye n’isukari ariko ukongeramo no kurya za chocolats arik zifite ibara ry’umukara

Icyumweru cya kane: Muri iki cyumweru cya nyuma rero niho Alpert avuga ko hakwiye kwibandwa cyane ku muceri ndetse n’imigati bitavuze ko utafata n’andi mafunguro ariko atarimo isukari.

Gusa nanone ibi byo kurya ntibyemewe ku barwayi ba diabetes, abafata imiti iringaniza isukari mu mubiri, abakora imyitozo ngororamubiri ndetse n’abagore batwite, ikindi n'uko ari byiza kubanza kugisha inma muganga mbere yo gutangira iyi gahunda y’ukwezi kumwe. Nyuma y’ukwezi kumwe rero uzabona impinduka mu mubiri wawe aho uzasanga nta sukari irengeje urugero ikirangwa mu mubiri wawe.

Src: lefigaro.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayisaba J Poul4 years ago
    Murakoze Cyane! Kunamamugiriye Nakundaga Kurigata Isukari Nyisi Ariko Guherubu nda Biritse.
  • Ndayisaba J Poul4 years ago
    Murakoze Cyane! Kunamamugiriye Nakundaga Kurigata Isukari Nyisi Ariko Guherubu nda Biritse.





Inyarwanda BACKGROUND