RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Uko umuntu arushaho kuba umukire ni nako agenda atakaza ubumuntu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/08/2018 20:20
0


Ubushakashatsi bugaragaza ko uko umuntu agenda aba amukire ari nako arushaho kugenda aba mubi, ibi byatangajwe n’abahanga bo muri kaminuza ya Californie aho basanze bamwe mu bakire bakoreyeho ubu bushakashatsi barushaho kuba ababeshyi, bifuza byinshi ari nabyo bituma batishimira ubuzima babayeho.



Umwe mu migani y’abafaransa uraguga uti” L’argent ne fait pas le Bonheur” bishatse kuvuga ko amafaranga adatanga umunezero, ese wowe niko ubibona? Bwinshi muri ubu bushakashatsi rero bugaragaza ko:

Abakire ari abatwazi babi: Paul Piff umwe mu barimu bakoraga ubwo bushakashatsi avuga ko yasanze abakire bakunda kwica amategeko nkana bishingikirije amafaranga bafite. Ngo bariba cyane, barirata bumva ko ari bo bakwiye kubaho gusa bigatuma babona abakene nk’abatariho.

Ubundi bushakashatsi bugaragaza ko abakire ari abanyamanyanga: Ibi babikora bifuza kongera umubare wabo w’amafaranga cyangwa se bashaka kugira ngo bagere ku cyo bifuza, aha rero bifashisha imikino y’amahirwe ariko bakayigiramo amanyanga menshi arimo n’ubujura bukabije, ibintu bibagira babi kurushaho aho kugira ngo bishimire ubutunzi bwabo.

Mu gusoza ubu bushakashatsi, Aristote na Platon bavuga ko kugira amafaranga menshi bituma umuntu ahindura imyitwarire agata indangagaciro z’ubumuntu. Umukire ngo agira ibitekerezo byinshi cyane kandi byiganjemo ibibi gusa byabasha gutuma ubukire bwe bwiyongera.

Ese ibi bintu twabishyira ku bakire bose? Wowe urabyumva ute?

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND