RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Ujya wivugisha uri wenyine? Uri umunyabwenge bwinshi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:2/06/2018 13:54
0


Ubusanzwe mu bigaragara abantu tuzi ko kubona umuntu agenda yivugisha cyangwa se ugasanga umuntu ari wenyine riko yicaye ahantu ari kwivugisha biba bisa n’ubusazi ariko mu by’ukuri si ubusazi kuri bamwe ahubwo ni uburyo bwiza bwo kugaragaza ibitekerezo, ibyiyumviro ndetse n’imyanzuro iboneye.



Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Bangor basanze abantu bafite akamenyero cyangwa se ingeso yo kwivugisha kandi mu ijwi riranguruye baba bafite ubwenge busumbye ubw’abatabikora. Ubundi bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Procedia- Social and Behavior Sciences, bwakorewe ku banyeshuri 72 bakina Basketball kuri 187, bashyizwe mu matsinda 2 y’abantu 24, itsinda rya mbere ryagombaga gukina ritavuga, irya kabiri rigakina risakuza, byaje kugaragara neza ko itsinda rya kabiri ari ryo ryabashije gukina neza kubera kuvuga cyane.

Mu by’ukuri rero nubwo bigaragara nk’ubusazi kwivugisha ariko burya umuntu ubikora aba yibitsemo ubwenge utapfa gusangana abandi kuko bifasha gutekereza neza, kwigaruraho ibitekerezo, kugenzura amarangamutima yawe n’ibindi nk'uko Cecile Bouvet-Jacques, umwe mu bahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu abivuga. Kuvuga uri wenyine bifasha gufata mu mutwe kuko iki kimwe mu byo abarimu bakoresha mu kwigisha abana bato gufata mu mutwe.

Uzasanga kandi ibi bikunda kuba kuri buri wese mu gihe ashaka ikintu yabuze aho aba yivugisha avuga ati ese nagishyize he? Cyangwa se kiri he? Ibi kandi byongeye gushimangirwa na bamwe mu bahanga barimo Gary Lupya ndetse na DanielSwigley aho bavuga bashize amanga ko kwivugisha ari kimwe mu bimenyetso simusiga by’uko umuntu ari umunyabwenge. Niba wiyiziho iyi ngeso ukaba wibwiraga ko ugiye gusara cyangwa se byarangiye, uyu ni umwanya mwiza wo kugira ngo wishimire ingeso nziza ufite yo kwivugisha.

Src:santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND