RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Sigaho gukoresha Poudre benshi bita Johnson kuko itera kanseri

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/06/2018 11:54
1


Ubusanzwe Johnson ni rumwe mu nganda zikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwamamaye cyane mu gukora Puderi cyangwa se Poudre mu rurimi rw’igifaransa yitwa Johnson, ku buryo nta gushidikanya ko nta muntu waba utazi iyi poudre kubera uburyo yamamaye henshi hashoboka ku isi.



Ikibabaje rero kandi giteye ubwoba nuko abahanga basanze iyi poudre ikoze mu bintu bishobora gutera kanseri y’agasabo k’intanga ngore cyangwa se ovaire mu ndimi z’amahanga.

Ibi byatangajwe nyuma yuko ikigo cy’abanyamerika gishinzwe kurwanya kanseri cyagiye gishyira ahagaragara ubushakashatsi butandukanye buvuga ko gusuka iyi poudre ya Johnson mu bice by’ibanga cyane cyane iby’abana bato kugira ngo batababuka amayasha bishobora gutera kanseri y’agasabo k’intanga ngore.

Ubu bushakashatsi buvuga ko iyo iyi poudre isutswe hafi y’imyanya y’ibanga y’umwana w’umukobwa biyifasha kwihuta ikajya muri nyababyeyi bityo ikaza kugera kuri ka gasabo k’intanga ngore ikakangiza kugeza ubwo havuyemo kanseri.

N'ubwo abakora iyi poudre baterura ngo bagaragaze ko ari mbi ku buzima bw’umuntu ariko byinshi mu bigo bishinzwe gupima kanseri no kuyirwanya birimo Le Centre international de recherche sur le cancer (CIRC), The international agency for research on cancer ndetse n’ishami ry’umuryngo w’abibumbye ryita ku buzima OMS, byemeza neza iby’aya makuru.

Niba wajyaga ukoresha ubu bwoko bwa poudre bwitwa Johsnon mu myanya yawe y’ibanga cyangwa se ukayikoresha ku mwana wawe w’umukobwa, sigaho kuko yangiza imyanya ye ku buryo bishobora kuvamo na kanseri y’udusabo tw’intanga ngore.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • senga5 years ago
    Nukuri murakoze kubwiyi nkuru nayikoresheje kumwana none ngize ubwoba ariko Imana nyiringabo imuhagarareho





Inyarwanda BACKGROUND