RFL
Kigali

Ubushakashatsi:Guhera uyu munsi iga kwambara isutiye ifite imishumi uzibukire itayifite kuko ari mbi ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/08/2018 18:05
0


Bwinshi mu bushakashatsi bwagiye buvuga ku bubi bwo kwambara amasutiye adafite imishumi bakunze kwita Gorge mu ndimi z’amahanga, impamvu yabyo rero ngo nuko ubu bwoko bw’amasutiye bugira ingaruka nyinshi ku bakunda kuyambara.



Dore rero impamvu udakwiriye kuyambara

Jean-Denis Rouillon umwe mu bashakashatsi muri kaminuza ya Besancon agaragaza nyinshi mu ngaruka zayo zirimo:

Kubangamira imyanya y’ubuhumekero: Kubera ko aya amasutiye adafite imishumi bisaba kuyambara ari uko agufashe cyane kugira ngo akomeze amabere, bituma umuntu atabasha guhumeka neza bikaba byatera ingaruka zirimo no kubura umwuka bya hato na hato.

Kudasinzira neza mu gihe uyambaye: Ubushakashatsi buvuga ko umuntu wararanye isutiye idafite imishumi adashobora gusinzira neza, ibyiza rero ni ukuryama wayikuyemo kugira ngo umubiri ubashe kuruhuka neza.

Iyo sutiye ibangamira ukwezi k’umugore: Kubera ko iyo umugore cyangwa umukobwa yegereje ukwezi kwe aba yumva uburibwe bucye ahantu hatandukanye harimo n’amabere, iyo yambaye isutiye idafite imishumi, uburibwe buriyongera ndetse bikaba byabangamira bya bihe ugezemo, mu gihe uzi ko wegereje ibyo bihe si byiza na gato kwambara isutiye itagira imishumi.

Kutaruhura umubiri: Iyo umuntu yambaye isutiye idafite imishumi aba abangamira umubiri we gukora neza kuko hari ibice bimwe na bimwe biba bibangamiwe kubera ko iba ifashe cyane bigatuma umubiri udakora neza bityo ntabashe kuruhuka bihagije.

Bituma amabere adakura neza: Mu bushakashatsi bwe, Dr Rouillon avuga ko ku bifuza ko amabere yabo akura cyane ndetse akiyongera umubyimba ntibashobora kubigeraho bambara amasutiye adafite imishumi.

Ibindi ubu bushakashatsi bugaragaza ngo nuko kwambara aya masutiye bishobora gutera kanseri y’amabere, n’izindi ndwara zitandukanye zirimo na allergie.

Dr, Rouillon asoza agira ati “Menya neza ko ingano y’amabere yawe, ndetse n’uko ateye ari byiza cyane, afasha mu kugaburira ikiremwamuntu bityo yubahe uyakunde kandi urusheho kuyarinda wirinda kwambara amasutiye atagira imishumi cyangwa se gorge mu ndimi z’amahanga."

Src: santeplusmag.com

 

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND