RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Niba ufite mushiki wawe, mukomereho kuko uri umunyamahirwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/06/2018 13:48
0


Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bwerekana ko kuba umuntu afite mushiki we hari andi mahirwe aba agize mu buzima bwe atandukanye n’umuntu utagira mushiki we.



Bamwe mu bana bato b'abahungu babajijwe ibibazo bijyanye n’inyungu zo kugira bashiki babo bahurije kuri iki gisubizo: “Mfite mushiki wanjye ariko turakundana cyaneeee, nubwo rimwe na rimwe tunyuzamo tukarwana kubera ubwana ariko turi inshuti magara”. Ubushakashatsi bukomeza bugaragaza ko by’umwihariko kuba umuntu afite mushiki we ariko mukuru kuri we bimuha gukurana ubuzima bwiza ndetse bikamuryohera kuko amufite.

Bumwe mu bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru the Journal of Family Psychology mu mwak wa 2010 bwakorewe ku myitwarire y’abana b’abakobwa mu muryango, hafashwe imiryango 400 yigajemo abana b’abahungu bari kumwe na bashiki babo, bose bari hagati y’imyaka 10 na 14.

Mu bisubizo byagaragaye rero harimo kuba abahungu bafite bashiki babo baba baguwe neza cyane ndetse ubwonko bwabo bukajya ku murongo bitewe no kuba babafite nk'uko Laura Padilla-Walker, umwe mu bari bahagarariye ubu bushakashatsi mu ishuri Family Life abivuga.

Niba ufite abana badahuje ibitsina ariko bagahora bashondana bya hato na hato menya neza ko bari gukuza umubano wabo mwiza, bitewe n’uko abakobwa bakunda kuvuga cyane iyo umuhungu akuranye na mushiki we aba ari amahirwe akomeye agize kuko bituma nawe amenya kuvuga no mu ruhame.

Bamwe mu bantu benshi b’abagabo muziho kuba bazi kuvuga neza, ndetse bakaba n’abahanga mu kuyobora ibiganiro babiterwa no kuba bari bafite bashiki babo kuko twabonye ko kumugira ubwabyo bikuza ubwonko bw’umufite nk'uko ubushakashatsi bwabigaragaje.

Ni yo mpamvu rero, wirengagije ibindi byose waba warabonye bitagenda neza kuri mushiki wawe gerageza umwiyegereze akube hafi kuko ufite amahirwe akomeye yo kuba umufite iruhande rwawe wimupfusha ubusa.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND