RFL
Kigali

UBUSHAKASHATSI: kumva umuziki igihe kirenze isaha 1 ku munsi bifite ingaruka mbi ku buzima

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/03/2015 10:00
2


Umuziki uraryoha, ndetse benshi bemeza ko ubafasha kugubwa neza mu bihe binyuranye by’ubuzima bwabo. Gusa nk’uko ubushakashatsi bubigarukaho, hari urugero rw’umuziki rushobora gutuma ukwangiriza ubuzima.



Ni mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) buvuga ko kumva umuziki igihe uri ku gipimo cy’urusaku (volume) cyo hejuru, ndetse n’igihe kirekire bishobora gutuma upfa amatwi, bityo kuzongera kumva bikaba ibibazo.

Ubu bushakashatsi buvuga ko abantu bagera kuri miliyari 1.1 ku isi bari mu byago byo gupfa amatwi kubera umuziki. Ubu bushakashatsi buvuga ko kandi, abantu bagera kuri miliyoni 43 ku isi babarirwa mu kigero cyo hagati y’imyaka 12-35 bahura n’ikibazo cyo gupfa amatwi kubera kumva umuziki ndetse uyu mubare ukaba ukomeje kwiyongera, ahanini bitewe n’ubwiyongere bw’ibikoresho by’umuziki nka telefoni, iPad,… n’ahantu hacurangwa umuziki nk’utubari n’utubyiniro bikomeza kwiyongera no kubona umubare w’ababigana uko bwije n’uko bukeye.

Dr. Etienne Krug ukuriye ishami rishinzwe kurwanya imvune muri uyu muryango yabwiye BBC ko kuri ubu iki kibazo kiri mu bihangayikishije isi. Yagize ati: “kuri ubu turi kugerageza kumvisha abantu ko iki ari ikibazo gikomereye abantu ku isi kandi batazi, ko gifite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu kandi cyoroshye kwirinda.”

Icyo uyu muryango uri gukora, si ugusaba abantu kugabanya ikigero cy’urusaku bumviraho umuziki gusa,  ahubwo hiyongeraho no kugabanya igihe bawumva kuko ibi uko ari bibiri nibyo bitiza umurindi umuziki mu kwangiza imyanya myumviro y’umuntu. Aha Dr. Krug yagize ati: “buriya kumva umuziki igihe cy’isaha cyangwa 2 nabyo ni ikibazo.”

Umuziki wo mu tubari n'utubyiniro nawo ni ikibazo

Dr. Krug avuga ko abantu 40% bahura n’ikibazo cyo gupfa amatwi kubera umuziki bumvira mu tubari n’utubyiniro, naho abasigaye bakaba bakura ibi bibazo mu bikoresho bigendanwa nka telefoni,.. kandi uyu mubare ukaba wiyongera cyane, dore ko muri Leta zunze ubumwe za Amerika, urubyiruko rwahuye n’iki kibazo kubera umuziki rwari kuri 3.5% mu 1994, naho mu 2006 umubare ukaba wari umaze kugera kuri 5.3%.

Uyu muryango utanga inama yo kugeza igipimo cy’urusaku rw’umuziki nibura kuri 60%, kandi nabwo nturenze isaha 1 ku munsi. Dr. Krug kandi avuga ko basaba abakunzi b'umuziki kugabanya ikigero cy'urusaku rw'umuziki bumva nibura kugeza ku gipimo cya Decibels 85, kuko ibi bishobora gutera iyangirika ry'ingoma z'amatwi ndetse kandi bakaba bari gusaba inganda zikora ibyuma by'umuziki gushyiraho igipimo cy’urusaku (volume) kitari hejuru, ndetse bagasaba Leta z’ibihugu kumva no kubafasha guhindura imyumvire.

Ese hari ubuhamya waba ufite bw’ingaruka kumva umuziki byagize ku matwi yawe?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    byambayeho,nubu amatwi ntiyumva
  • Dusengimana Patrice7 years ago
    Turabashimira Ubumenyi Bwo Kurinda Ubuzima Bwacu.





Inyarwanda BACKGROUND