RFL
Kigali

UBUSHAKASHATSI: Kumara amasaha 6 wicaye byongera ingaruka zo gupfa kugera kuri 40%

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/09/2017 12:00
0


Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’abaganga bo muri Australia bwagaragaje ko kumara igihe kingana n’amasaha atandatu wicaye hamwe byongera ingaruka zo gupfa kugeza kuri 40%.



Ni mu gihe bivugwa ko kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bamara amasaha agera ku icyenda bicaye hamwe bakoresha za mudasobwa, bari mu biro, ubundi bagera mu ngo bakareba televisiyo, bakaza no kongeraho amasaha yo kuryama.

Kubera ko iyo umuntu yicaye umwanya munini umubiri we ukorana ingufu nkeya ntubashe gucagagura ibinure, ngo bishobora gutera umuntu indwara nyinshi zirimo:Cancer, indwara z'umutima, umubyibuho ukabije n'izindi. 

Cancer: Health.com ivuga ko kwicara umwanya munini byongera ingaruka zo kurwara cancer zitandukanye zirimo kanseri y’umura, kanseri y’urura runini, kanseri y’ibihaha gusa aha abashakashatsi ntibagaragaza uko zifata.

Indwara z’umutima: Uru rubuga rukomeza ruvuga ko iyo umuntu amaze amasaha 23 mu cyumweru areba televisiyo bimwongerera ibyago bingana na 64% byo gufatwa n’indwara zikomoka ku mutima.

Umubyibuho ukabije: Ibi ngo biterwa ahanini na bya binure umuntu aba atakoresheje ngo bigabanuke mu mubiri bigatuma umuntu abyibuha cyane ku buryo ibyo bitapfa gukizwa no gukora imyitozo ngororangingo. 

Abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima, bavuga ko mu isaha imwe umuntu akwiriye guhaguruka agafata iminota ibiri cyangwa itatu yo kwinanura cyangwa agahindura uburyo akora akazi ke, urugero niba wakoreshaga mudasobwa wicaye ukayikoresha uhagaze, niba wagendaga n’imodoka ukagenda n’amaguru kugira ngo wirinde ingaruka ziterwa no kwicara umwanya munini ibintu tumaze kubona ko byongera ingaruka zo gupfa.    

Source: Healthline.com     

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND