RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Iri joro wige kuryamira urubavu rw’ibumoso niba utajyaga ubikora!

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/06/2018 11:41
1


Ubusanzwe ijoro ryashyizweho kugira ngo abantu bariruhukemo, ariko burya kuruhuka neza biterwa n’uburyo umuntu yahisemo kuryama, gusa mu bihe byashize siko ijoro ryafatwaga ahubwo byabaga bimeze nko kubika imodoka mu igaraje, mu gitondo ukayihakura.



Uyu munsi wa none rero siko bimeze kuko kugira ngo umuntu aruhuke neza bisaba ko na we abigiramo uruhare rukomeye nk'uko David Rapoport, umuhanga mu bijyanye n’imikorere y’umubiri mu ijoro ubarizwa muri kaminuza ya New York abivuga.

Ese kuki umuntu akwiye kuryamira urubavu rw’ibumoso mu ijoro?

Ijoro ryongerera ubushobozi ubwonko bw’umuntu: Davide avuga ko mu ijoro ari bwo umuntu abasha kwibuka bimwe mu byo atibukaga bigatuma atanibagirwa ibyo yafashe mu mutwe, ikimenyimenyi ni uko nujya kuryama ukagira icyo ufata mu mutwe maze iryo joro ukaza kuryama neza uzabyuka ukibuka neza ibyo wafashe ariko bitewe n’uko waryamye.

Aha bavuga ko kuryama neza rero ari ukuryamira urubavu rw’ibumoso kuko bituma amaraso atembera neza mu mubiri wose no mu mutima, ibintu bitanga igisubizo cyo gusinzira neza umuntu yiziguye mu gihe kuryamira urubavu rw’iburyo ari bibi cyane bituma amaraso adatembera neza mu mubiri bityo umuntu ntabashe gusinzira neza ndetse n’iyo asinziriye kugeza mu gitondo ntibiba ari neza kuko umubiri wo uba utaruhutse neza.

Kuryamira urubavu rw’ibumoso ku mugore utwite byongera ingano y’amaraso mu mubiri bigafasha umwana kugubwa neza nk'uko ikigo American Pregnancy Association.

Bifasha igogora kugenda neza: Amakuru dukesha ikinyamakuru Medical daily avuga ko kuryamira urubavu rw’iburyo byongera ububabare bwo mu gifu bigatuma umuntu arwara ikirungurira. Bitewe n’uko urwagashya n’igifu biherereye mu rubavu rw’ibumoso, iyo umuntu aryamiye urubavu rw’ibumoso bifasha ibyo bice gukora neza mu gihe asinziriye.

Kuryamira urubavu rw’ibumoso birinda ibibazo by’umwijima: Kubera ko umwijima uherereye mu ruhande rw’iburyo, iyo umuntu aryamiye urwo ruhande ntabwo umwijima uba ukibashije gukora akazi kawo kuko umuntu aba yawuryamiye.

Bifasha umutima kugubwa neza: Iyo umuntu aryamiye urubavu rw’ibumoso aba afashije umutima we kugubwa neza kuko kimwe cya gatatu cy’umutima giherereye mu ruhande rw’ibumoso, ibyo rero biwufasha kohereza amaraso neza mu bindi bice by’umubiri bityo umuntu akagubwa neza.

Niba wikundiraga kuryamira urubavu rw’iburyo rero cyangwa ukaba waryamaga ntacyo witayeho, iri joro utangire wige kuryamira urubavu rw’ibumoso cyane kuko bizafasha umubiri wawe gukora neza kurusha mbere, gusa ntibivuze ko urubavu rw’iburyo utaruryamira ariko bibe gacye cyane.

Src: amelioreta sante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Magida5 years ago
    Murakoze kuduha ubumenyi.ndi mu karere ka rusizi





Inyarwanda BACKGROUND