RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Havumbuwe umuti wavura indwara ya Autisme

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/09/2018 7:01
2


Autisme ni indwara itazwi na benshi mu Rwanda ariko ntibivuze ko itariho, ni indwara ifata ku gice cy’ubwonko bw’abana bato ikababuza kuvuga, ndetse banavuga ntibavuge neza, ibabuza kwisanzura mu bandi kuko bahora bigunze ndetse bagahora na ubwoba muri bo



Autisme ihera mu bwana aho umwana ashobora kuyivukana arikoikazamenyekana ageze mu gihe cyo gutangira kuvuga, iyo umwana adakurikiranywe rero irakomeza akayikurana ndetse akazayisazana ari nako ibimenyetso byayo bikomeza gukura.

Kuri ubu rero hari abashakashatsi bagaragaje ko babonye umuti wayo

Amakuru dukesha Dr Wendy Roberts, avuga ko nubwo hari hasanzwe hariho imit ishobora guturisha iyi ndwara, ngo habonetse undi muti ufite ubushobozi buhambaye ku wari usanzwe ukoreshwa.

Mu mwaka wa 2017, Dr. Robert Naviaux, co-directeur ukurikiranira hafi iby’iyi ndwara muri kaminuza ya San Diego, yakoze ubushakashatsi ku muti wari umaze imyaka 100 witwa Suramine Abukorera ku bana barwaye iyi ndwara aho bagiye bahabwa kuri uyu muti.

Nyuma yo guhabwa uyu muti rero byaje kugaragara ko bamwe mu bana bawuhawe batangiye kumenya kuvuga neza mu cyumweru kimwe gusa bahawe uyu muti aho bavuze amwe mu magambo batari barigeze kuvuga ukundi ndetse bagaragaza imyitwarire myiza mu bandi.

Uretse ibyo kandi, ababyeyi b’umwe mu bana bahawe uyu muti baje gusanga mu byumweru bitandatu gusa umwana wabo w’imyaka 14 yarahindutse cyane kuko yabashaga gukina na mukuru we, abasha kubonana na muganga imbonankubone kandi uusanzwe bitajyaga bibaho ndetse atangira no kwiga kuvuga neza.

Dr. Robert Naviaux, avuga ko nubwo ubushakashatsi bwe bwagize icyo bugeraho ariko ngo mu bushakashatsi yaba yarakoze bwose ubu nibwo bwamuhenze. Mu gusoza iyi nkuru twavuga ko nubwo byagaragaye ko suramine ari umuti ushobora kuvura autism ariko ngo nturajya ku isoko mpuzamahanga ku buryo bwemewe n’amategeko

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mazina5 years ago
    Nibagire vuba bazane uwo muti muli Afrika.Mu isi nshya bible ivuga muli Yesaya 33:24,indwara zose zizavaho burundu.Niyo mpamvu tugomba gukorera iyo paradizo,aho kwibera mu byisi gusa.
  • Serugo 5 years ago
    Inama idufashe bizaba ukuri kuko ababyeyi turababaye.





Inyarwanda BACKGROUND