RFL
Kigali

Ubushakashatsi bwerekanye ko abakobwa bahabwa amanota menshi mu bizamini kurusha abahungu

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/12/2014 10:49
0


Nk’uko ubushakashatsi bw'ikigo gikuru IPP cyo mu Bufaransa bubigaragaza , umukobwa abona amanota menshi mu kizamini -mvugo kurusha umuhungu ugereranije n’ayo baba babonye mu kizami cyanditse iyo biga amasomo ajyanye n’ubumenyi (science).



Ubu bushakashatsi bwakozwe bwerekana ko mu kizamini cyakozwe baterekanye igitsina cy’ababazwa byo nta kibazo kigaragaramo, ariko iyo bigeze mu kizamini-mvugo aho ubazwa aba ari kumwe n’umubaza, aha abakobwa bahahererwa amanota menshi kurusha abahungu.

Ibi kandi ngo bikaba byihariye ku bakobwa biga amasomo ajyanye na ‘Sciences’, gusa berekana ko nanone umuhungu wiga amashami yiganjemo abakobwa nk’ajyanye n’indimi n’ubuvanganzo( literature) nawe ahabwa amanota kurusha abakobwa.

Ubu bushashatsi kandi bwerekana ko ibi biba bititaye ku gitsina cy’umwarimu. Mu gihugu cy’u Bufaransa hagaragara umubare muto w’abakobwa biga cyangwa bakora ubushakashatsi mu masomo ajyanye n’ubumenyi ( maths ,physiques, chimie) aho abgera kuri 15% gusa mu gihe abiga indimi n‘ubuvanganzo barenga 50%

Romane Urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND