RFL
Kigali

Ubushakashatsi buvuga ko imiti itandukanye ishobora gutera indwara yo kwibagirwa (Alzheimer)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/09/2018 16:47
0


Alzheimer ni indwara yibasira imitekerereze ya muntu bigatuma yibagirwa bya hato na hato kugeza ubwo yibagirwa izina rye ndetse n’abo bari baziranye ntabe akibibuka



Mu mwaka wa 2015, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryashyize ahagaragara raporo ivuga ko abantu benshi ku isi bamaze kwandura iyi ndwara. Abantu bakunda kwibeshya ko iyi ndwara igirwa n’abantu bakuze gusa ariko siko biri n'ubwo akenshi ari bo ikunze kugaragaraho.

Ahanini ibimenyetso by’iyi ndwara birimo gutakaza ubumuntu, kutisanzura muri sosiyete, kugira ibibazo mu kwandika, kuvuga n’ibindi, gusa nanone ubushakashatsi buvuga ko indwara zibasira umutima na za diabete byongera ibyago byo kurwara indwara yo kwibagirwa.

Uretse ibyo kandi ubushakashatsi bwemeza neza ko indwara yo kwibagirwa ishobora guterwa n’imiti itandukanye abantu bakunze kunywa cyane cyane abari mu za bukuru bitewe n’indwara za hato na hato zikunze kubagaragaraho.

Uko gufatira iyi miti y’indwara zitandukanye icyarimwe rero ni nabyo bituma umuntu ashobora gukurizamo ya ndwara yo kwibagirwa, bishatse kuvuga ko uyu muntu uri mu za bukuru ashobora kuba ari kwivura zimwe mu ndwara nk’ebyiri zikunze kumugaragaraho, noneho muri kwa kunywa imiti bikaba byamuviramo kwandura indi ndwara atateganyaga.

Ubushakashatsi rero buvuga ko uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ari bumwe gusa ku bantu nk’abo bageze mu za bukuru. Kubera ko nta bundi buryo baba bafite bwo kwirinda iyi ndwara cyane ko ishobora kubafata bitewe n’indi miti bari kunywa ngo ni byiza kwihata bimwe muri ibi biribwa:

Ibyo kurya bikize cyane kuri fibre

Ibyo kurya bikize kuri omega 3

Ibyo kurya bikize kuri vitamin B

Ibyo kurya bikize ku butare nk’amagi

Imbuto zitandukanye

N’ibindi byifitemo isukari bibasha kurwanya indwara yo kwibagirwa ku bantu bageze mu za bukuru ndetse bafata n’indi miti y’indwara zitandukanye.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND