Ubusanzwe ubwanwa buri mu bintu bituma abantu b’igitsina gabo bagubwa neza ndetse bakagaragara neza imbere y’ababareba cyane cyane abagore n’abakobwa, ndetse bamwe mu bataragize amahirwe yo kubugira ari bwinshi usanga bafite ipfunwe ryo kujya mu bandi.
Iyo ugenzuye neza usanga ubwanwa ari kimwe mu bintu bikurura abagore cyangwa abakobwa, bishatse kuvuga ko ubwanwa ari umurimbo w’abagabo. Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Queensland muri Australia bwigaga ku mpamvu ituma abagore bakururwa cyane n’ubwanwa bw’abagabo.
Ubundi bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru The journal of evolutionary biology bwigaga ku mpamvu ituma abagore batikoza abagabo bafite isura itariho ubwanwa na buke ahubwo bakikundira abafite ubwanwa ndetse bwinshi, ubu bushakashatsi bwombi bwakorewe ku bagore 8520 ndetse babazwa ibibazo byinshi kuri iyi ngingo baza gusanga abagabo bafite ubwanwa bwinshi bakunzwe cyane kubera ko ari abagwaneza ku bijyanye n’imibanire y’abandi kuruta abatabufite.
Burya ngo ubwanwa bufite akamaro karenze ako umuntu uwo ari we wese ashobora gutekereza
Imwe mu mimaro y’ukuri ubu bushakashatsi bwagaragaje rero nuko abagabo b’ubwanwa bwinshi ari abagwaneza mu mibanire n’abo bashakanye. Ikindi ni uko abagore badakunda abagabo basa n’abagore ni ukuvuga badafite isura nk’iy’abagabo, itandukaniro rero ni uko bakwiye kugira ubwanwa ndetse bwinshi.
Ubu bushakashatsi bwasoje bushimira abagabo bafite ubwanwa bwinshi bubabwira ko ari abanyembaraga, ko ari abarinzi b’ibyabo n’ababo ndetse ko ikigeretse kuri ibyo ari abagwaneza, bakunda kugira imibanire myiza n’abandi.
Src: Passeportsante.net
TANGA IGITECYEREZO