RFL
Kigali

Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana wa kabiri aba agoye kuruta abandi bose, dore impamvu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/06/2018 17:09
0


Wajyaga wibaza impamvu umwana wawe wa kabiri akurushya? Abahanga mu by’ubuzima bavumbuye neza ko abana bavutse ubwa kabiri baba bagoye cyane kurenza abandi bose.



Ese ibyo biterwa n’iki?

Ubushakashatsi bwakozwe na Joseph Doyle, umuhanga wo muri Kaminuza ya Aarhus muri Danemark, bugaragaza ko umwana wa kabiri burya aba agoye ku ishuri bitewe n’uko agerayo akagira imyitwarire itari myiza, akaba biri hanze bityo ntabashe gukurikirana amasomo ye.

Ibi byavuye mu bushakashatsi bwakorewe kuri imwe mu miryango ifite abana barenze umwe muri iki gihugu aho baje gusanga abana bavutse ubwa kabiri 20 kuri 40% baba bagoye cyane ku buryo kubarera bisaba ubuhanga n’ubushishozi bukabije, ariko noneho iyo aba bana ari abahungu biba bigoranye kurutaho.

Joseph Doyle akomeza avuga ko impamvu yabyo ari uko abana ba kabiri cyangwa bo hagati baba batitabwaho cyane kuruta aba mbere bitewe n’uko uwa mbere aza yishimiwe cyane kandi akenewe, bityo kwita ku mwana wa kabiri ntibisabe imbaraga nyinshi bigatuma na we ahinduka mu buryo kuko atigeze ahabwa umwanya nk’uwa mbere.

Iyi rero ni nayo mpamvu uyu muhanga asaba ababyeyi kugira uruhare rukomeye kubana babo bose kuko kugira ngo umwana agire ubwonko buzima ndetse afate mu ishuri ntananirane bakwiye kubigiramo uruhare ndetse bakita kuri buri mwana wese bakamuha urukundo akeneye ruzatuma abasha kubaho neza ndetse akanibeshaho abikesha urukundo ababyeyi bamuhaye.

Niba ushaka ko abana bawe bose bakurana uburere buzima ndetse bakaba abahanga mu ishuri, gerageza buri mwana wese umuhe urukundo akeneye nk’umubyeyi kugira ngo azabashe kubaho neza.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND