RFL
Kigali

Ubushakashatsi: babyeyi si byiza gukundwakaza umwana wa mbere kuruta abandi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/08/2018 15:01
0


Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2005 muri kaminuza ya Katherine Conger bwakorewe ku ngo zigera muri 400 aho basuraga ababyeyi bafite abana 3 kuzamura bababaza ibibazo bitandukanye ku ngano y’urukundo bakunda abana babo



Nyuma y’ubwo bushakashatsi rero byaje kugaragara ko abagore 65% n’abagabo 70% bose bemeje ko bakunda abana babo ba mbere kuruta barumuna babo

Ubu bushakashatsi bwakomereje ku bana aho baje gusanga abana bavutse mbere bifitiye icyizere kirenze urugero ndetse basa n’abafite imico mibi kubera ko bitabwaho n’ababyeyi babo cyane kuruta barumuna babo bigatuma baba indakoreka

Si igitangaza kuba wakunda abana bawe bitandukanye ariko na none hakwiye ubushishozi

Impamvu y’ibi byose abashakashatsi bagaragaza ngo ni uko uku kudakunda abana kimwe bishora kubateza umwiryane hagati yabo bagakura batumvikana kugeza bashaje bitewe n’ababyeyi babo

Ikindi bavuga kandi nuko abana badakundwa cyane bitakariza icyizere ndetse bagasa n’aho bari bonyine bikabakurikirana ubuzima bwabo bwose n’icyiza bakoze bakumva ko atari ko cyagakwiye gukorwa

Dore uburyo warwanya ubusumbane hagati y’abana bawe rero

Mu gihe wabyaye umwana wa kabiri, reka umwana wawe agufashe kwita kuri murumuna we ndetse anamubere umurinzi, kuba yumva ko akwiye kwita kuri mugenzi we wavutse ni intambwe ya mbere yo kutamwereka ko umwitayeho kuruta uwa mbere

Niba umwana mukuru akomeje kwiriza agategereza ko umuhoza nka mbere, gerageza kumwirengagiza umwime amatwi azagera aho abimenyere kandi amenye guhoza murumuna we kuko azaba amaze kumenya neza ko yakuze hari undi wo kwitabwaho

Uramenye ntuzigere ugereranya abana bawe ngo uvuge ngo uyu niwe mwiza kandi nkunda kuruta abandi kuko buri wese afite imico ye kandi myiza nibitaba ibyo uzabaremamo urwangano bazakurana kugeza bashaje batumvikana na gato kubera wowe mubyeyi wabo

Src: santeplusmag.com

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND