RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Niba urarana amasogisi uri umuntu udasanzwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/07/2018 12:46
0


Ubusanzwe nk'uko benshi babizi, ijoro ryashyizweho n’Imana kugira ngo abantu bariruhukiremo babashe kubyukana imbaraga zituma bakorana umurava ku munsi ukurikiyeho.



Kugira ngo abantu baruhuke neza mu ijoro rero, hariho abahitamo kurarana amasogisi kugira ngo bashyuhe ndetse babashe no gusinzira neza.

Ese ibi byaba bifite icyo bivuze ku buzima bw’umuntu?

Abashakashatsi bemeza neza ko kurarana amasogisi bifasha gusinzira neza ndetse bwa bushyuhe buri mu birenge bukwira umubiri wose umuntu akagubwa neza kuruta uwaryamye ntayo yambaye ni nayo mpamvu bavuga ko umuntu ufite akamenyero ko kuyararana aba ari umuntu udasanzwe.

Abahanga mu bijyanye n’ubugenge bavuga ko abantu batararana amasogisi, imibiri yabo iba ikora nabi ndetse igakora gacye ku buryo amaraso yabo adatembera neza ari nabyo bituma bakonja bagahitamo kwambara amasogisi bagiye kuryama.

Ni mu gihe kandi abahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bavuga ko abararana amasogisi ari abantu b’agatangaza kandi badasanzwe bahorana ubushyuhe buhambaye, bagira imico myiza ndetse ngo bagira impuhwe cyane.

Ubuzima bwabo barabworoshya cyane kuruta abatararana amasogisi, muri make abahanga bavuga ko kurarana amasogisi ari kimwe mu bimenyetso bizakwereka umuntu udasanzwe ndetse ufite imico myiza kandi yihariye ugereranije n’abandi.

Ikindi nuko ku bashakanye kurarana amasogizi bibafasha kunoza igikorwa cyabo cy’urukundo nk'uko ubushakashatsi bwashyizwe kuri BBC bubivuga aho abashakashatsi basanze abagore bararana amasogisi bifasha umubiri wabo gushyuha.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abagore ari bo bafite amahirwe menshi iyo bararanye amasogisi kuko Professeur Gert Holstege umwe mu bakoraga ubwo ushakashatsi yasanze abagore bayambara baba bafite ubuzima bwiza cyane kuruta abatayambara.

Niba usanzwe urarana amasogisi ukaba wajyaga ubifata nk’ubundi burwayi, ntabwo ari byo ahubwo ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ko uri umuntu udasanzwe nk'uko abahanga mu by’ubuzima babivuga.

Src: amelioretasante.com

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND