RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Abantu bakunda kuganira n’amatungo yabo ni abanyabwenge kuruta abandi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/07/2018 17:41
2


Amatungo yo mu rugo nk’injagwe ndetse n’imbwa ngo ni bimwe mu bintu bitanga umunezero kuko ngo bituma ba nyirabyo babaho ighe kirekire kuruta abandi, ikindi kandi ngo bituma biyumvamo urukundo.



Ubushakashatsi rero bwagaragaje ko abantu baganira cyane n’ayo matungo ngo baba bibitsemo ubwenge utapfa gusangana abandi. “Mbese wari wambuze? Uri mwiza cyane!!!” Niba aya magambo ujya ukunda kuyabwira injangwe cyangwa se imbwa yawe ntugire ikibazo kuko si wowe wenyine ukunda kuyavuga kuri iyi si, ubushakashatsi bwerekanye ko niba umeze utya uri umuntu w’agatangaza cyane.

Nicholas Epley, umushakashatsi muri kaminuza iherereye i Chicago avuga ko kuvugana n’itungo ryawe atari ubusazi ahubwo ari ubuhanga buhanitse nko kuvugana n’imodoka yawe cyangwa se indabo zawe n’ibindi kabone n’ubwo biba bitari bugusubize ariko ngo ni kimwe mu bintu bigaragaza ko umuntu ari umunyabwenge cyane.

Uretse kandi kuba imbwa cyangwa injangwe bitabasha gusubiza umuntu ariko ubwonko bwabyo burakora cyane kuko nk’injangwe ibasha gutandukanya ijwi rya shebuja kandi imbwa nayo ibasha kumenya ko nyirayo ababaye cyangwa yishimye.

Ndetse ngo bibasha gufata bimwe mu bimenyetso bicye umuntu akora mu gihe ari kuvuga n’amwe mu magambo make umuntu akunda gukoresha abivugisha birabimenya bityo niba imbwa cyangwa injangwe ibonye ko wishimye nayo ibikugaragariza ndetse n’iyo ubabaye zirabimenya.

Niba wajyaga wumva ko usa n’umusazi kubera kuvugisha ibintu bitari bugusubize cyangwa se kubera kubwira amagambo meza rimwe mu matungo yawe, humura ntiwasaze ahubwo uri umwe mu bantu batangaje ndetse b’abanyabwenge bwihishe kuri iyi si.

Src: doctricimo.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bagabo5 years ago
    Abazungu baba badushuka kuberako babaye abacakara bimbwa ninjangwe baba bashaka kubisiga umunyu nisukari ngo nabandi bamere nkaho.Ntabuhanga mbonyeho bwo kugira igikoko inshuti yawe magara mugasangira mukanararana ahubwo nukurindagira nabi barangiza ngo abashakashatsi baba barabuze ibyo bakora ntimukabishinge
  • Ema 5 years ago
    Umuzungu wese utunze Imbwa avugana nayo .nonese abazungu bose nabahanga? Harimo ibigoryi bitazi nokwiheha. Kwanza byose nibimara





Inyarwanda BACKGROUND