RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Abana bavutse mu kwezi kwa Cyenda (Nzeli) ngo ntibasanzwe (Barihariye)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/06/2018 13:33
0


Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’abahanga muri kaminuza zitandukanye zirimo iya Florida n’iya Toronto bwasanze abana bavuka mu kwezi kwa Cyenda baba ari abahanga kurusha abandi.



Ese ni ukubera iki abana bavutse muri uku kwezi baba ari ahanyabwenge?

Nk'uko ubu bushakashatsi bwabigaragaje, ngo aba bana baba baravutse mu kwa Cyenda baba bihariye kuko iyo ubarebye usanga bafite ubwenge buruta ubwa bagenzi babo bavutse mu yandi mezi, muri make ngo baba bafite ubwenge bwisumbuyeho umwaka umwe ubw’abavutse mu yandi mezi.

Ni ukuvuga ko niba umwana wavutse mu kwa cyenda afite imyaka irindwi, ubwenge bwe buba bungana n’ubw’umwana ufite imyaka umunani bishatse kuvuga ko haba mu masomo aba ari imbere kurusha abandi ndetse no mu myitozo ngororangingo kuko ubwonko bwe bufata vuba nk'uko ubushakashatsi bubigaragaza.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana basaga miliyoni bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari hagati y’imyaka 6 na 15 aho bashyizwe mu byiciro hakurikijwe amatariki y’amavuko yabo. Nyuma y’ubu bushakashatsi rero byaje kugaragara ko abana bavutse mu kwezi kwa Cyenda bafite amanota meza cyane kurusha abandi naho abavutse mu kwezi kwa munani ni bo bari bafite amanota mabi kuruta abandi.

Ngo ikimenyetso kizakugaragariza ibi niba waravutse muri uku kwezi cyangwa ufite umwana wavutse mu kwa cyenda, nuko uzabibona mu gihe umwana ari mu kiburamwaka aho aba ari umuhanga cyane ndetse ko binashoboka ko yajya mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza atabanje guca muri ya myaka itatu y’ikiburamwaka.

Mu mibereho y’aba bana ngo usanga babayeho ubuzima bwiza, bifuza kuba abayobozi b’abandi, abajyanama, iyo bakuze bakorana umurava akazi kabo bahora bumva bahatana n’abandi ntihagire ubacaho n’ibindi nk’ibyo bibagira ab’ibanze mu buzima bwa buri munsi.

Src: www.babycenter.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND