RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Gutoza umwana imirimo yo mu rugo bimugira intangarugero mu bandi iyo abaye mukuru

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/07/2018 13:18
0


Mu bushakashatsi bwakozwe na Havard Grant buvuga koabantu bakenera ibintu bibiri mu buzima kugirango babeho banezerewe



Ikintu cya mbere gikenerwa na buri wese ni urukundo, icya kabiri ni umurimo

Abahanga rero bakomeza bavuga ko uburyo bwiza bwo gukuza umurimo mu rubyiruko ari ukubibatoza bakiri bato ibyo babivuze bashingiye ku bushakashatsi bwakoreweku bana 724 ari na bo baje kuvamo abantu b’intangarugero nka president Kennedy,Ben Bradlee ukomeye cyane I Washington

Ubundi bushakashatsi bwakozwe na Lythcott-Haims, muri kaminuza ya Stanford mu gitabo yanditse cyitwa How to Raise an Adult,avugamo ukuntu abana bagomba gutozwa imirimo bakiri bato irimo kwifurira, koza bimwe mu bikoresho byo mu rugo, kugirango bazavemo abantu b’intangarugero bamaze kuba bakuru

Akomeza kandi avuga ko iyo umwan adatojwe gukora akiri muto ahinduka imburamukoro kandi atabuze ibyo akora ndetse ibyo bikazatuma ntacyo yigezaho mu buzima bwe kuko n’aho abnye akazi ntakitaho uko bikwiye

Lythcott kandi avuga ko umuntu wakoz imirimo yo mu rugo akiri muto bimuha ubushobozi bwo gukorana umurava akazi ashinzwe ndetse bikazanamugeza ku ntambwe ishimishije aho buri wese aba yifuza kumera nka we

 Ikigo Center for Parenting Education nacyo kivuga ko gukora imirimo ukiri muto bifasha umuntu kwigirira icyizere no kwiyubakamo ubushobozi buhambaye umuntu akaba responsible w’ibyo akorabityo bikazanamufasha mu gihe yabaye mukuru aho aba akorana umurava ibyo ashinzwe gukora nta wumuhagaze hejuru

Nyuma yo kubona ko gutoza umwana imirimo akiri muto bimugira umuntu udasanzwe, ubundi bushakashatsi bugaragaza ko ababyeyi baboneka mu rugo gacye cyane bityo ntibamenye niba umwana hari icyo yaba yakoze

Ukimara gusoma iyi nkuru yisangize mugenzi wawe maze mutoze abana imirimo yo mu rugo bityo nibakura bazavemo abantu b’intangarugero mu bandi

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND