RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Abagore bakwiriye kujya bafata akanya gato ko kuruhuka mu gihe bari ku kazi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/07/2018 12:22
0


Ubusanzwe ijoro ni ryiza ku buzima bw’umuntu, kuryama mu masaha ya nijoro bifite icyo bimariye umuntu kuko bituma umubiri ubasha kuruhuka neza ndetse na bimwe mu bibazo by’umubiri umuntu aba yirirwanye abyuka byashize.



Aha rero abahanga bavuga ko kuko abagore batajya baryama neza mu ijoro ahanini kubera inshingano z’urugo ziba zibareba zirimo kwita ku bana mu masaha ya nijoro, bituma batabasha kuryama neza bityo no mu kazi bakaba bafite umunaniro ukabije kurenza abagabo. Iyi kaba ari nayo mpamvu abahanga bavuga ko abagore bakwiriye gufata akanya ko kuruhuka mu gihe bari ku kazi.

Zimwe mu ngaruka ziterwa no kudasinzira nijoro

Kudasinzira nijoro bitera umunaniro ukabije, agahinda gasaze, ndetse umuntu akumva acitse imbaraga umubiri wose, iyo bimeze bityo rero, ngo ni byiza gufata akanya gato cyane katarenze iminota 15 ugasa n’usinzira ho gato kuko ngo bifasha cyane kongera kugarura imbaraga mu mubiri.

Ibyiza byo kuruhuka akanya gato mu gihe uri ku kazi

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze na Nature Neuroscience bugaragaza ko kuko abagore ari bo bakeneye kuruhuka cyane kubera impamvu twavuze haruguru, ngo iminota 15 cyangwa 20 nyuma yo gufata ifunguro rya saa sita ni ingenzi kuri bo kuko bibafasha gukomeza kugira imbaraga no mu masaha ari imbere.

Ibi kandi byashimangiwe na Sara Mednick, umwe mu bashakashatsi muri kaminuza ya California aho avuga ko ku bagore bajya bafata akanya ko kuruhuka mu kazi baba bafite ubuzima bwiza kurenza ubwo bagira mu masaha ya nijoro kuko kuruhuka inshuro 3 ku munsi bibamaramo umunaniro baba bararanye n’uwo birirwanye bigatuma ubuzima bwabo bubasha kugenda neza.

Dr. Sara Mednick kandi akomeza avuga ko kugenda ufata akanya ko kuruhuka gutyo bifasha mu gukomeza gukora akazi neza ndetse umunsi ukarushaho kugenda neza.

Src; passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND