RFL
Kigali

UBUSHAKASHATSI: Abagabo n’abagore ntabwo babona ibintu kimwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/01/2017 15:40
2


Ubushakashatsi bwerekanyeko abantu b’igitsinagore batabona ibintu kimwe n’ab’igitsinagabo bikaba bisobanuye ko batandukanye mu kwiyumvisha ibyo babona nk’uko tubikesha abahanga mu miterere y’umuntu bo muri Kaminuza y’ i Londre (QMUL).



Abashakashatsi bifashishije igikoresho gikurikirana imikorere y’amaso ku bantu bagera kuri 500 bari basuye inzu ndanga murage y’ubumenyi mu gihe cy’ibyumweru 5. Barabasuzumye ngo bamenye uko amaso amererwa cyane cyane  iyo abantu bareba muri mudasobwa igihe kirekire.

Abo bashakashatsi babonye ko igitsinagore gikoresha uruhande rw’ ibumoso cyane ariko bakanitegereza cyane kurusha abagabo. Iri tsinda ryagaragaje ko kwerekana igitsina (gender) cy’abantu ugendeye ku byo babonye bishoboka, hifashishijwe igenzura ku maso kandi bikaba ari ukuri ku kigereranyo cya 80%.

“Ubu ni ubushakashatsi bwa mbere bugaragaza neza uko umugabo n’umugore batandukanye mu buryo babona ibintu ku maso” Ayo ni amagambo ya Lead Author Dr Antoine Coutrot wo mu ishuri ry’ubumenyi mu ishami ry’ ibinyabuzima n’ubutabire (QMUL).

Yakomeje agira ati “Dushobora kugaragaza igitsina cy’abantu bitabiriye (barebye ikintu) tugendeye ku maso mu buryo bitegereje umuntu kandi ntibiterwa n’umuco w’umuntu kuko isuzumwa ryakozwe ku bantu bagera kuri 60 bakomoka mu bihugu bitandukanye. Kandi ntitwashingiye ku kuba umuntu yagaragaza ko yakuruwe cyangwa yishimiye ibyo yabonye.’’

Umwe mu banditsi muri iryo shuri, Dr Isabelle Marshal ati,”Hari imvugo ikunze kugaragara mu mico itandukanye ko abagabo n’abagore babona ibintu mu buryo butandukanye, iki ni igihamya cya mbere tugaragaje dukoresheje uburyo bwo gukurikirana imiterere y’ijisho (tracking eye) ngo dushyigikire iyo mvugo.’’

Iryo tsinda risobanura iby’ubwo buvumbuzi bwabo mu kinyamakuru ‘Journali Of the Vision’’ kandi bakavuga ko ibitsina byombi bitandukanye ugendeye ku kuba batabona ibintu kimwe kandi bikaba bishobora kugira ingaruka mu bushakashatsi butandukanye, nk’ imyitwarire y’abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi harimo nko kureba filimi cyangwa mu muhanda mu gihe umuntu atwara ikinyabiziga.

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • paul7 years ago
    ubwo ntabushakashatsi burimo kuko ntamuntu ubona ibintu nkundi abazungu nabo babuze ibyo bakoraho u bushakashatsi, ubwo ni u bushakashatsi b'ubucucu
  • hH7 years ago
    Ahubwo se wowe nibwo wabimenya ko tudatekereza kimwe? Ko tutabona ibintu kimwe? Ko tutanateye kimwe? Uransekeje cyane rwose. Ubu wari wishimye ngo wavumbuye!?! Huumm





Inyarwanda BACKGROUND