RFL
Kigali

Uburyo bwiza bwo kugabanya amazi mu mubiri wawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/08/2018 7:05
0


Mu buzima busanzwe amazi ni ingenzi cyane mu mubiri w’umuntu kuko atayafite ntiyabaho, ikindi nuko iyo yabaye make umuntu aba ari mu marembera ariko na none iyo yabaye menshi cyane nabyo bishobora guteza ibibazo bitandukanye.



Mbese ni iyihe mpamvu ituma amazi aba menshi mu mubiri?

Gutwita: Iyo umugore atwite aba akeneye amazi cyane kuko ahorana inyota cyane mu gihembwe cya gatatu uko ashatse amazi rero ahita ayanywa kugira ngo atagubwa nabi hari igihe rero aba ashobora kunywa menshi akarenza urugero rw’akenewe mu mubiri.

Kudakora imyitozo ngororangingo: Iyo umuntu adakora imyitozo ngororangingo amaraso ndetse n’amazi ntibiba bikora neza mu mubiri bigatuma biba byinshi noneho bikireka ugasanga umuntu yabyimbye bimwe mu bice by’umubiri we.

Kuba ufite ikibazo cy’impyiko: Iyo impyiko zidakora neza bituma umwanda udasohoka neza mu mubiri bityo na ya mazi ntabone aho anyura akaba menshi mu mubiri kandi yakagombye gusohoka.

Dore rero bimwe mu byagufasha kugabanya amazi adakenewe mu mubiri wawe

Kurya indyo yiganjemo vitamin B6, gufata indyo yiganjemo potassium ihagije, gufata magnesium ihagije, kwirinda ibiryo byo mu nganda, kwirinda umunyu mwinshi. Niba ufite ikibazo cyo kugira amazi menshi mu mubiri gerageza ibi bivuzwe haruguru urabona impinduka.

Src: amelioretasanté.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND