RFL
Kigali

Uburyo bwiza bwagufasha gukira indwara ya cystite uhora urwara bya hato na hato

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/05/2018 16:51
0


Ubusanzwe cystite indwara iteye ubwoba, ibangamira uyifite kandi ibabaza cyane, ifata inda yo hasi cyangwa mu kiziba cy’inda ikahazahaza bikomeye, iyo igenda igaruka buri gihe ukajya kwivuza, ejo ikongera ikagaruka uba uri kujya mu byago byo kuzayibana iminsi yawe yose yo kubaho



Gusa nanone kumenya ikiyitera ni bumwe mu buryo bwiza bwo kuyirandura burundu, uwamaze kuyirwara aba azi neza ibimenyetso byayo nko kubabara mu gihe uri kwihagarika n’ibindi byinsh gusa ibi bimenyetso bigaragara nyuma y’icyumweru umuntu amaze kuyandura

Ese ni iki cyagufasha gukira burundu iyi ndwara ibabaza cyane?

Bimwe mu byo ukwiriye gukora niba uzi ko wazahajwe n’iyi ndwara cyangwa se wifuza kuyirinda by’iteka nkuko bitangazwa n’ umwe mu bahanga Dr. Franck Buyere, harimo:

Kunywa litilo n’igice y’amazi buri munsi kandi bikaba akamenyero kuko amazi ari isooko nziza yo kugira isuku muri ya myanya y’ibanga, uko unyoye amazi menshi ni nako ubasha kujya mu bwiherero kenshi ari nabyo bifasha ya myanya y’ibanga kugira isuku

Ikindi nuko bikwiye kuba akamenyero  ko ugomba kujya kwihagarika nyuma ya buri mibonano mpuzabitsina ndetse ugahita ukora isuku neza mbere yo kugira ikindi kintu ukora

Kwirinda ibintu ibyo ari byo byose byagutera kugugarara cyangwa se constipation ufata indyo ikungahaye kuri fibre kandi ukihata ibinyobwa byiganjemo magnesium kenshi gashoboka

Kwihata kurya igitunguru cy’umweru cyane ndetse ukagerageza ibishoboka byose ugakora isuku mu myanya yawe y’ibanga ari nako uyikora ku myambaro yawe y’imbere ndetse no mu bwiherero kuko akenshia riho iyi ndwara yandurira

Ushaka kumenya byinshi birambuye kuri iyi ndwara kanda hano

http://inyarwanda.com/articles/show/OtherNews/hari-icyo-waba-uzi-ku-ndwara-ya-cystite-79160.html

Src: sante-medecine.journaldesfemmes.fr

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND