RFL
Kigali

Uburyo 5 abakobwa/abagore bakoresha mu kugaragaza ko batagishishikajwe no gukundana n’umusore/umugabo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/08/2017 9:01
0


Akenshi ku bagabo kuba mu rukundo ntibabikomeza cyane nk’abagore, ariko iyo abishyizeho umutima koko, kubivamo biramuzahaza cyane ndetse akamera nk’aho isi imurangiriyeho. Hari bimwe mu bimenyetso simusiga bishobora kugaragaza ko umukobwa/umugore ukunda we atagishishikajwe no gukundana nawe.



1. Nta kintu ibintu biba bimubwiye

Wakwishima, wababara, waba mu bibazo cyangwa ibyishimo, umukobwa cyangwa umugore utakigukunda aba yumva bitamureba. Mbere akigukunda ashobora kukubaza amakuru yawe ndetse akagaragaza ko yifuza kumenya ibiri kubera mu buzima bwawe, ariko iyo urukundo rugiye, nta na kimwe aba ashaka kumenya.

2. Ntaba akikubonaho igikundiro

Umukobwa cyangwa umugore wese ukunze umukunzi we, kabone n’ubwo abandi baba bamubona nk’aho atari mwiza, we aba amubonamo igikundiro kidasanzwe ndetse akumva amwishimiye. Umukobwa cyangwa umugore wakwanze, atangira kubona ububi bwawe n’ibindi byose atajyaga abona igihe yari akigukunze.

3. Nta mbaraga na nke yongera gushyira mu mubano

Umukobwa/umugore ukunze umukunzi we agerageza kugaragaza umusanzu we mu rukundo gusa iyo atakigukunda nta kintu na kimwe yongera gukora mu gushyiraho umusanzu we muri urwo rukundo.

4. Kuvugana nawe biramubangamira

Hari igihe umukobwa/umugore yumva yarahaze urukundo ariko nanone ntabone imbaraga zo gusezera kuwo bakundanaga agahitamo ko bizijyana gahoro gahoro, ibi bishobora kugaragazwa kandi n’uburyo aba abangamirwa no kumara umwanya munini muri kumwe cyangwa se wamuhamagara nko kuri telefoni agashaka impamvu zo kutakuvugisha.

5. Nta rukuruzi, nta gashya

Abantu benshi bakundana bashobora guhoberana byimbitse n’ibindi byose bizanwa na rukuruzi iri hagati y’abakundana, umukobwa wamaze kuva mu by’urukundo ntaba ashaka kwegerana nawe, ntiyifuza kugira ikintu na kimwe yagukorera gishimishije, ibyo wakora byose ntacyo biba bimubwiye, ntiyigengesera ngo areke kukubabaza kandi ntashima ibyo umukorera ugamije kumushimisha.

Igihe wari ubanye neza n’uwo mukundana ukajya kubona atangiye kugaragaza ibi bintu twavuze haruguru, uba ukwiye gutangira gutekereza ikindi wakora kuko ashobora kuba atangiye guhaga urukundo.

Src: Elcrema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND