Mudasobwa nyinshi zaba izigendanwa cyangwa izitagendanwa zikunze gukora buhoro bitewe ahanini no gusaza,kuko ibitsemo byinshi ,cyangwa ikoresha amasoftware ya kera atarasimbujwe amashya,ubu nibwo buryo 10 bwagaragajwe n’ abashakashatsi batandukanye bwagufasha kwihutisha imikorere ya mudasobwa yawe.
1.Banza umenye umwanya usigaye kuri hard disk ya mudasobwa
Byibura 15% by’ umwanya wose uri kuri hard disc ya mudasobwa niwo ushobora gutuma mudasobwa ikora mu buryo bwihuta,mu gihe usanze usigayeho uri munsi y’uyu kurikiza uburyo bukurikira
2. Siba ibibitse kuri mudasobwa yawe wakoresheje (temporary files)
Mu busazwe uko umutu akoresha mudasobwa niko ibyo yakoze byibika (temporary files),kugirango ufashe mudasobwa yawe gukora yihuta ,ugomba kubisiba nibura buri byumweru 2 cyangwa 3 ,ushobora gukoresha na software yitwa Ccleaner mu kubisiba.
3. Kura kuri desktop ibihabitse biremereye
Ibintu bibitse kuri desktop ya mudasobwa biba bibitswe mu mafoto ,mu gihe bibaye byinshi bitwara umwanya munini bigatuma mudasobwa yawe ikora buhoro,ushobora kwimura ibyo udakunda gukoresha
4. Huriza hamwe ibibitse kuri mudasobwa mu mbumbe nke
Uko umuntu agenda akoresha mudasobwa niko ibiyiyitseho bigenda bitandukana, bikibika ahantu hatandukanye,bigafata umwanya munini, bigira uruhare mu kugendesha gahoro mudasobwa,ugomba gukora defragmentation ,igufasha kongera kubihuza
5. Menya neza ko nta yandi makosa ari kuri hard disk ya mudasobwa
Aya makosa ashobora guturuka ku kuzima gutunguranye kwa hato na hato kwa mudasobwa ,kwangirika guturutse ku masoftware aba afite ibibazo ,ugomba kumenya neza niba atariyo atera mudasobwa kugenda gahoro ukayakurmo, kurikiza ifoto ikurikira.
6. Kura burundu muri mudasobwa ibyo utagikoresha
Ibi bishobora kuba ibyazanye na mudasobwa ikigurwa ,anti-virus za kera,software n’ imikino utagikoresha,uba usabwa kubisiba kugirango ufashe mudasobwa gukora yihuta kuko bifata umwanya munini kandi nta kamaro bigifite,mu gihe utazi neza ibyo wasiba nibyo ureka ushobora gukoresha porogaramu ya Pc Dcrapifier yagufasha kumenya iby’ ingenzi bigikenewe na mudasobwa utagomba gusiba.
7.Hagarika gukoresha software zidakenewe muri mudasobwa
Izi software zishobora kuba izo kurindira umutekano mudasobwa,izi software zinaniza mudasobwa bigatuma ikora mu buryo bugenda gahoro cyane kandi ahanini ziba zidakenewe cyane kuko wakoresha ubundi buryo .
8.Kiza virus mudasobwa yawe
Koresha anti-virus ,kuko virus zinaniza mudasobwa bigatuma ikora buhoro cyane
9. Shyira RAM nshya muri mudasobwa
Kubika byinshi muri mudasobwa ariko ntiwongere umwanya bibikwaho binaniza mudasobwa cyane , ariko iyo ushyizemo RAM nshya irengeje ubushobozi iyari isanzwemo bigufasha kubika ibintu byinshi ,bigatuma mudasobwa itananirwa kuko iba ifite ubushobozi buhagije bwo kubibika.
10. Tangiza bushya (Restart ) mudasobwa
Byibura buri munsi mudasobwa ikoreshwa ikwiye gutangizwa bundi bushya(restarting).
Ibi bigufasha gusiba ibidakenewe byaturutse kw’ikoreshwa ryayo kuko biyitwara umwanya munini bigatuma ikora buhoro cyane.
Yanditswe na yvonne Murekatete
Source:The Telegraph
TANGA IGITECYEREZO