RFL
Kigali

UBUKUNGU: N'ubwo 2% by’ibicuruzwa byacu bitakurirwaho imisoro ntitwava ku isoko rya Amerika-MINICOM

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/04/2018 18:05
2


Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ibi nyuma y’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika u Rwanda muri gahunda ihuza iki gihugu n’ibindi bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara 'African Growth and Opportunity Act (AGOA)' mu minsi 60 kuva mu mpera z’ukwezi gushize.



Gahunda ya AGOA  ni gahunda y’iterambere igenewe ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda, ikaba igamije kuzamura ubucuruzi binyuze mu byoherezwa mu mahanga. U Rwanda rwakuraga muri iyi gahunda ya AGOA inyungu nyinshi zitandukanye iruhande rwo gukurirwaho imisoro ku bicuruzwa biturutse mu Rwanda byanyuzwaga muri iyi gahunda biri ku kigero cya 2% ku bindi byose bijyanwa ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo busanzwe bigasorerwa.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM ivuga ko ubusanzwe u Rwanda rujyana ku isoko ry’iki gihugu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni ziri hagati ya 25$-40$ buri mwaka. Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko ibi bitari igihombo kuko ngo U Rwanda ruzakomeza kohereza ku isoko rya Amerika ibicuruzwa bitandukanye. Kuri uyu wa kabiri taliki ya 3 Mata 2018, Leta y’u Rwanda kandi yemeje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse gahunda yo kohereza imyanda ituruka mu Rwanda muri gahunda ya AGOA. Leta y’u Rwanda ihamya ko imvano y’izi mpinduka zose ari gahunda yo kugabanya ku isoko ryo mu Rwanda imyenda yambawe izwi nka caguwa.

Mu 2016 ni bwo abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’afrurika y’uburasirazuba ,EAC bafashe umwanzuro wo guteza imbere inganda zikora imyenda n’inkweto mu bihugu byabo, bakagabanya ibyinjira muri aka karere byarambawe ndetse bizamurirwa umusoro kugeza mu 2019. Icyakora ibihugu bya Kenya, Tanzaniya na Uganda byo nyuma byaje gutangaza ko bitazubahiriza iki cyemezo. Usibye ibi bihugu kandi bamwe mu banyarwanda bari basanzwe batunzwe no gucuruza iyi caguwa nabo bagaragaje ko batishimiye iki cyemezo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Umva kandi ra!uranyumvira ngo tanzania na kenya na Uganda byarisubiye!ndumiwe pe,nonese Afrika izigira ite niba mureka iby abanyamahanga ajaba aribyo bibona isoko iwanyu?hanyuma se iyo iyo amerika ijya kutwishongora ho kuki mutayireka ngo yigire namwe mwigire,kuko niyo ikeneye ibyacu kurusha uko tuyikeneye.uyu munsi nitwikorera byose nkuko abakurambere babyikoreraga,abo bazungu bazimyiza imoso,ntawe uzongera kutuvuga ngo atinyuke kudutunga urutoki.niba bakuyeho ko musora namwe ntihakagire ibyabo biza bidasoze kandi wohejuru,ubundi se mubijyana iwabo hano iwanyu mudasize isoko rinini?nimubireke murebe ko batazaza kubatakambira ngo mubibahe,harya mbere y ubukoloni ntitwiberaga isoko ry ibyacu?hari uwasonzaga?ariko rugigana yaraje atwiba ubutaka,kugera naho uyu munsi ibihugu byinshi bihingira abo bakoroni,mwabaretse bagahinga ibyabo iwabo,maze ubutaka bwa Afrika bugahingwa kandi bukagaburira abana ba Afrika bicwa n inzara.turi abakire Imana yaduhaye byose,ariko benshi twishe n inzara kubera governements za Afrika zikorera ba rugigana nkaho zakoreye igihugu cyazo,kandi zikagirwa no kwiba ibya rubanda,buri wese agiye arya ibye ntawe utahaga
  • alexis6 years ago
    iyo urebye uko imyenda ihenda ukanareba urwiswe ngo ni imyenda bazanye yamababa ahubwo abanyamerika bongere ibihano barekure caguwa





Inyarwanda BACKGROUND