RFL
Kigali

Nirere wavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu n’umwicanyi,ashengurwa n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/04/2017 14:39
1


Nirere Claudine w’imyaka 22 y’amavuko yakuranye igikomere gikomeye, gusa kuri ubu icyo gikomere cyamaze gukira. Nirere yavutse ku mubyeyi wafashwe kungufu n’umwicanyi muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ibyo byamuteye gukurana igikomere, ariko ubu avuga ko cyamaze gukira.



Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi si ukubura abantu n’ibintu gusa, hari ingaruka nyinshi mbi zabaye ku banyarwanda basigaye. Mu Rwanda habarurwa abana 1 122 bavutse kuri ba nyina bafashwe ku ngufu n’abakoraga ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi nk’uko bivugwa na AVEGA-Agahozo, aba bana ni ingaruka z’ibi bihe bibi. Mu gihe hari abakiyumva mu moko, bo ibi ntibibareba kandi ngo birakwiye kuri buri munyarwanda nkuko Nirere Claudine abivuga.

Nirere Claudine ubu afite imyaka 22 aba ku babyeyi be i Kabuga mu murenge wa Masaka, umutima we wabohotse intimba y’igihe kinini yo kwitwa umwana w’Interahamwe (atazi) ariko kandi na nyina yararokotse Jenoside. Umubyeyi we nawe mbere utarakundaga uyu mwana nyuma yaje kumwakira, ubu babana mu rukundo rusanzwe rw’umwana na nyina.

Akiri muto kimwe n’abandi yibazaga aho se aba kuko atamubonye, uko yabibazaga niko yabaga ariho atoneka nyina wibuka uburyo yamusamye, ibi bigatuma nyina amutwama ndetse akamwanga, umwana bimuviramo gukura nawe adakunda nyina.

Aciye akenge, yaje kumenya ko se afungiye ubwicanyi yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi kandi yavutse nyina yarafashwe ku ngufu  na se. Kubyakira byaramugoye cyane, anamenya impamvu nyina, imiryango n’abaturanyi bose batamwishimiraga. Ati “Mfite imyaka 15 byatumye njya gushaka akazi ko mu rugo kuko nashakaga ikintu cyose kimvana mu rugo ndakabona njya gukora mu rugo, nibura mbona ahantu banyakira nk’umwana.”

Nirere Claudine

Nirere Claudine

Nirere Claudine ariko ntabwo yakize neza, nyuma we na nyina bagiye mu muryango udaharanira inyungu witwa Peace and Hope ufasha abafite ibikomere nk’ibi, bahabwa ubujyanama bibafasha gukira bombi no kwakira ayo mateka yabo. Nirere avuga ko bibabaje cyane kubona hari abantu bakiyumva mu ngengabitekerezo y’amoko kandi nanone bakitwa Abanyarwanda. Akibaza rero niba abatari muri ayo moko bo atari abanyarwanda. Ati:

Muri iki gihe iyo numvise ku maradio ibikorwa bikorwa n’abantu bafite ingendabitekerezo ya Jenoside biranshengura cyane. Njyewe mba numva ibintu by’amako ntacyo bimaze ahubwo aribyo gukomeza gukwiza amakimbirane mu banyarwanda kandi ikintu kibitera nuko abakoze ibyaha bamwe batari bagira umutima wo gusaba imbabazi ndetse n’abagiriwe nabi bose bakaba batarabohoka ngo batange imbabazi ku buryo abantu twese twibonamo ubunyarwanda gusa.

Nirere na nyina bafashijwe gukira ibikomere batewe na Jenoside yakorewe abatutsi bongera kubana nk’umwana n’umubyeyi babifashijwemo na Peace and Hope. Kuri we ubunyarwanda buruta iby’amoko abantu bamwe bakibonamo uyu munsi kandi bazi neza ko byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi. 

Src: Umuseke.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lindsey6 years ago
    Yabivuze ukuri!! Ubundi abanyarwanda nitwe tuzi aho ibibazo biri kdi tubishatse byakemuka. Tureke kwitana bamwana hubwo twubake urukundo hagati yacu twese turi abantu ntamuntu urusha undi kuba umuntu. Turamutse tugendeye kuri ibyo kdi uwakoze icyaha cyubwicanyi wese akagihanirwa hatitawe kuki abarenganye bakarenganurwa ndababwiza ukuri u Rwanda rwagera kure.





Inyarwanda BACKGROUND