RFL
Kigali

Ubuhamya: Manzi Irénée yakundanye n'umukobwa ujya kwa Satani ashaka kumugira igitambo

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/08/2014 10:22
24


Manzi Irénée ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko, akaba yaratanze ubutumwa ahantu hatandukanye ari nabwo yahaye Inyarwanda.com ngo bubashe kugera ku banyarwanda bose. Mu buhamya bwe avuga ko yakundanye n’umukobwa ukorana n’amashitani agashaka kumugira igitambo.



Muri ubu buhamya bwe avuga uburyo umukobwa yagiye amukurikirana, uburyo yakoreshwaga n’imyuka idasanzwe ndetse n’ibindi bitandukanye. Isomere nawe ubwo buhamya:

Ndangiza umwaka wa gatandatu twagiye mu ngando ariko nari mfite ingeso y’ubuhehesi no gukunda abakobwa cyane. Hari mugenzi wanjye witwa Pascal twiganaga kandi duturanye hano i Kigali, uwo musore twari nk’abavandimwe noneho twaje guhura ambwira ukuntu yakijijwe, ariko namufataga nk’umwesikoro  (escrot) wa mbere ubaho! Ni uko buracya mubyara wanjye aza kunsura tujyana muri SFB, icyo gihe nari mfite Laptop tujya gushaka Wireless muri SFB nyine, noneho mu gutaha duhura n'umukobwa mwiza bari baturanye i Nyagasambu. Icyo gihe mubyara wanjye yari arwaye, uwo mukobwa araza aradusuhuza maze ahita atahana mubyara wanjye ariko nkimubona n’ukuntu yasaga numvise mukunze cyane ariko bigeraho bimvamo.

Ngeze mu rugo nka sa tatu nimero irampamagara, nditaba maze umuntu arambwira ati: “Nitwa wa mukobwa; umwe wajyanye na  mubyara wawe, none wazanshakiye inzu yo gukodesha aho i Gikondo hafi y’ishuri!”  Ni uko kuko uwo mukobwa yiga muri SFB, ndamubwira ngo ntaho nyizi hafi aho ariko nyibonye namubwira.

Naramubwiye ngo amazu nzi arahenze noneho arambwira ngo nkomeze mushakishirize, ndayishaka ndayibura noneho umunsi umwe ngeze mu rugo nsanga abapangayi babaga mu rugo bavuye mu nzu, ndamuhamagara ndabimubwira. Icyo gihe hari hashize icyumweru cyose twaratangiye gukundana naho undi mukobwa twari inshuti aho nigaga nari ndimo gushwana nawe.  Narebaga uwo mukobwa ukuntu afite imisatsi igera mu mugongo kandi ari mwiza, afite mu nda heza n’amabuno, nkumva umubiri wanjye nasheshe urumeza, nari ndi mu rukundo ariko ninsobanukirwe n’ibiri kumbaho.

Ubwo umukobwa yaje kureba inzu yo mu rugo arayishima maze nanjye ku mutima nti mbonye amahirwe nzajya ninyabya mu nzu ye turyamane ariko ndi gutekereza ukuntu nzajya ninjiramo marume atambonye. Inzu rero umukobwa yarashimye noneho aza mu rugo ari kuwa mbere, kuwa kabiri mpura na ya nshuti yanjye Pascal nababwiye wari warakijijwe, tuganira ku rukundo rw' Imana, mubwira ko nifuza gukizwa nkareka abakobwa bose ngakunda uwo wenyine.  Yanyemereye kumperekeza aho abantu bo mu rugo basengera (mu Isano i Gikondo kuri Sinai Church).

Ubwo wa mukobwa yaragarutse, aza mu rugo kwishyura inzu ahasanga Pascal n’abantu bose bo mu gipangu tugiye gusenga, icyo gihe hari kuwa gatatu. Ni uko marume abwira uwo mukobwa ati urishyura nibura amezi abiri, ariko yari yazanye ay’ukwezi kumwe. Ni uko turamubaza duti uraseng? Nawe ati yego, noneho ndamubwira nti niba koko usenga ngwino aho nanjye ngiye gusengera tujyane, arabyemera ariko njyewe bwari ubwa mbere kuva ntangiye amashuri yisumbuye nkanayarangiza nibwo nari ngiye gusenga mbishaka. Erega si kera, ni ejobundi mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka!

Ni uko turagenda ndetse umukobwa aratubwira ngo turarangizanya amateraniro, tugeze mu rusengero Pasiteri atera korasi wa mukobwa amufasha kuririmba, nanjye mu mutima nti naratomboye niboneye umukobwa uzi Imana. Ubwo ariko Pasiteri ahita avuga ngo aha mu rusengero harimo umuntu wazanye imyuka mibi, sinamenya ibyo aribyo. Akimara kubivuga umukobwa ahita acunga hasohotse abakobwa babiri, ahita asohoka nawe aragenda ntiyagaruka, pastier nabyo arabivuga ko uwo mukobwa wari uzanye imyuka mibi asohotse.

Ni uko pasiteri ati mu bakobwa basohotse hari umukobwa watumwe n’ikuzimu kujyana umuntu w’igitambo, njyewe numva ari abandi  uwo sinanamukeka. Ubwo wa mukobwa ninjoro yaje mu rugo aratuganiriza, tujya n’aho yabaga mbere tuhasanga abandi bakobwa baratuganiriza ariko ntibatubwira uko bimeze, turamuherekeza ataha kwa mukuru we Kacyiru. Ku munsi ukurikiyeho yaje mu rugo yiyogoshesheje, ambwira ko avuye guca mu cyuma kandi ko bamubaze, maze ndamubaza nti uri kubasha kugenda n’amaguru bakubaze ? Nawe ati njyewe nta kibazo, ndamwihorera nkabakaba inda hose mbura aho babaze, ubwo yahise ataha nyuma y’iminota nk’icumi agarukana na bakuru be batatu, baza bavuga ngo uwo mukobwa yasaze.

Ubwo ariko mbere yajyaga ambwira ati Irenee nukenera amafaranga, imyenda yo kwambara n’ibindi ujye umbwira nzagufasha, kandi nawe uzareke agakobwa k’I Nyamirambo k’agaslamu mukundana, nkibaza ukuntu yamenye uwo mwana twakundanaga mbere, ndetse ambwira amabanga yihariye yanjye, akambwira ngo ahantu asengera barabimubwira iyo ansengeye.

Ubwo umukobwa bamugejeje mu rugo ba nyirasenge batangira kutubwira ukuntu yasaze, mu rugo bahamagara aba pasiteri ngo baze bamusengere, maze mu gihe tubategereje dayimoni ze zitangira kumukubita kuko ngo yaje mu rusengero agasengera abantu ngo abashyire mu nyuka y’ikuzimu bikamunanira, noneho ngo zari zaramutegetse kutarya ari ukunywa gusa. Ubwo yaje mu rugo ngo amaze iminsi atarya noneho ba nyirasenge baramubwira bati ntiwatubwiye ko Irenee umukunda cyane? Nawe ati nzanamujyana aho dusengera (ariko ubwo twari dutegereje abakozi b' Imana) ba nyirasenge bati reka akwakire aguhe ibyo kurya nka cheri wawe, umukobwa ahita ambwira ati “Irenee banza umpe chainette na gromete wambaye (yashakaga akantu ako ariko kose yankuraho) abandi barambwira bati Irenee uramenye ahubwo bikuremo ubibike. Ubwo umukobwa ahita avuga ngo ibyo nambaye biri kumurya mu maso maze mbikuramo, mpita njya kugura amata na keke, ubwo ariko nkibihageza isengesho yasenze twese twagize ubwoba!

Ubwo yahise afata amata ati: “Aya si amata ahubwo ni amaraso ari hejuru y’amaraso ya Yesu atunge umubiri n’ubugingo”,  afata keke ati “Iyi si keke ahubwo ni umubiri uri hejuru y’uwa Yesu…” . Ubwo amaze gusengera ayo mafunguro ye, umukobwa yatangiye kujya abwira marume ngo wowe nagusengera Yesu ukurimo, dayimoni yanjye ikamugukuramo. Ubwo turatokesha, batangira gutera amakorasi noneho aravuga ngo aho imbaraga zacu zirangirira niho ize zitangirira. Ni uko ba bakozi b’Imana baba baraje dutangira gusenga, bamurambikaho ibiganza akavuza induru akarwana noneho aba abonye imbaraga, yakora ku muntu uwo akorazeho agahita aceceka, umukozi w’Imana wari uvuye i Kanombe aba arasenze cyane umukobwa atangira noneho kuvuga byanyabyo.

Ubwo ariko dusubiye haruguru gato, ya masengesho yavugaga asengera ibiryo twaratokeshaga maze yagarura ubwenge akatubwira ati: “Mumbwire nta kintu kibi mvuze?” Ubwo agasaba imbabazi. Ubwo rero batangiye kumusengera amaze gutuza nibwo yavuze umugambi we yari amfiteho njye n’undi mukobwa wo mu rugo.

Umugambi yari afite ngo ni uko yatumwe ku isi kuyobya abasore bakaba abasambanyi n’abasinzi, abakobwa akabaha imbaraga zo kwiyandarika kugirango abe umuntu ukomeye mu idini rye, ikindi kandi ngo yagombaga gutangaho umuntu igitambo kandi uwo atanzeho igitambo nawe akazakomera akayobya abandi n’ibindi byinshi yavugaga, ariko hashiraga umwana agasaba imbabazi akavuga ngo ntabwo azi ibintu n’ahantu ari ndetse n’ibyo arigukora.

Ubwo umukozi w’Imana aramubaza ati: “Izi mbaraga wazibonye ryari?” Bantu mukunda gusoma amabaruwa y’abandi mwumvireho, yaravuze ati: “Muri 2006 navuye ku ishuri ndwaye ngiye gusura tante i Nyagasambu mpura n’undi tante ampa urwandiko nzashyira mubyara wanjye twiganaga maze ndage ngeze mu nzira ngirango ni amafranga bamwoherereje, ndafungura ndareba mbona handitsemo, ngira amatsiko mpita ntangira gusoma. Nkimara gusoma ibyo natekereza byose byatangiye kuba kandi bikaba nk’uko mbyifuza”

 Uwo tante we ngo umugabo we yarabuze, yavuze ko bajya bahurira aho basengera ariko ku isi ho ntabwo amubona kandi ngo ajya aboherereza amafaranga. Yakomeje avuga aho yakuye imbaraga z’ikuzimu n’ibindi byinshi cyane, anavuga ko hari gahunda yari afite cyane cyane ku rubyiruko maze ahita abwira wa mukozi w'Imana ngo erega nawe ndagushyira hasi!

Ubwo turatokesha mu izina rya Yesu maze ba tante be baravuga ngo ubu ni bwo agiye gukora. Yatangiriye kuri chorus twatangiye araziririmba maze akajya avuga ngo umuriro w’Imana ye wake utwike abantu bari aho babe imyuka mibi, ngo niwake utwike aho mu rugo, umu mama wo mu rugo aba abwiye ba tante ngo batahe ejo bazamuzane ku rusengero na pastor wacu ahari, ni uko baramujyana bageze SEGEM ku kibuga batega moto baragenda bajya Kimisagara, bageze Kimisagara baraduhamagara ngo wa mukobwa ntawagarutse mu rugo, turahakana babaza umumotari wari umutwaye aravuga ngo baje baganira kuri moto ahindukiye abura umuntu kandi atigeze ahagarara. Murabyumva ntabwo bigeze bamujyana ngo bamusengere, yasize abantu babaga mu gipangu atubitsemo ubwoba ariko hashize iminsi umu mama wo mu rugo yagiye gusenga hariya ku Irebero ku musozi bari bakihasengera, abakozi b'Imana baramubwira bati: “Mama Kenny, iwanyu Imana ibarinze umukobwa wihindura inzoka kandi uyu munsi waje gusenga yabateye ubwoba”.  Mu kugaruka umukobwa yaraje marume aramwakira ariko yanga ko yinjira mu nzu ahagarara hanze (abazansura nzahabereka) njye bari barambujije kwitaba nimero iyo ariyo yose ngo atazanjyana kandi byongeye ndi umwana umwe, mama yabaga afite impungege murabyumva!

Mama Kenny nimugoroba yavuye gusenga aza yapinze ibyo bamubwiye, aravuga ngo bamahanuriye ko wa mukobwa yazanye inzoka mu rugo ngo irye umuntu abe igitambo, arabitubwira maze hashize akanya turamubwira ngo reka dusenge, yibuka ko bamubwiye ngo nagera mu rugo afate amazi ayasengere narangiza ayanyanyagize mu rugo hose, yahise asenga arabikora hahantu wa mukobwa yari ahagaze kuri sima,  ngiye kubona mbona inzoka nini kuri sima ifite ibara ry’umukara, bavuza induru maze nzana umuhini ngo nyice mbona inzoka ifite imbaraga yirukanka kuri sima!  Wari wabona inzoka yiruka kuri sima? Nirukanse nayo nkayirukankana najya kurigeraho ikangarukana…

Ubwo inzoka twarwanye nayo aho kuri sima ndayica, gusa hashize iminsi twajya duhura na wa mukobwa nkumva  umusatsi umvuyeho, nyuma sinongera kumubona.  Amakuru mfite ni uko n’ubu ngo ajya ahantu bakamusengera agakira akaba umuntu muzima ariko yasubira mu muryango we bikongera bikamufata kuko no mu muryango we harimo abandi basengana, ubundi ngo basengera mu idini ry’abo bita “Abarangi”.

Gusa icyo nababwira mujye mwitonda mwa basore mwe n’abakobwa kandi musenge! Hari abari kwibaza ngo “Ese ibi byabayeho cyangwa ari kutubeshya?”  Njyewe nsengera i Gikondo mu Isano muri Sinai church, uzabishaka azaze mu rugo babimwibwirire, gusa nari naratinye kubishyira ku karubanda ntarabatizwa, ubungubu nta bwoba mfite zo kubivuga kandi mfite n’ubundi buhamya bwinshi nzababwira Imana uko izagenda ibishaka, uwanshaka yampamagara kuri 0722223998 cyangwa 0783049049. Gusa dukwiriye gusengera hamwe tugasengera urubyiruko kuko nirwo cyane cyane satani ashaka gukoresha ngo azabone abayoboke bajyana mu muriro utazima. Kuva nakizwa hari byinshi  byahindutse kandi uko nitwaraga ntibyari byiza. Ijambo ry' Imana riravuga ngo “mwirukane umubi nawe azabahunga”, mureke tujye twirukana Satani azaduhunga. Imana ibarinde.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • M Agustin9 years ago
    shima Imana
  • me9 years ago
    nonese uwo mukobwa aho yigaga aracyahiga ubuse ntiyamaze abana babandi?
  • Egide haguminshuti9 years ago
    gusa bibaho icyo dukwiye gukira nukwiragiza uwiteka every day
  • mbabazi anne9 years ago
    njye lenivo ndamuzi kabisa twariganye yari muzima pe kdi yarabayeho nkabandi bana, ejobundi ageze SFB nibwo yabaye umusazi kwiga biramunanira twese abamuzi turababara kubera uko yari umuhanga GUSA IMANA IMUKIZE
  • 9 years ago
    ahaaaaaa!
  • claude nijimbere9 years ago
    non uwo mukobwa muracyamubona? kuki bamusengera agakira bakananirwa no kumugira inama yahandi yajya atari muri family? murakomeze kudusengera twe abakiri bato!
  • Eric9 years ago
    mubyukuri satani afitimbaraga nyishi kumunesha rero ntakundi nugusengimana ikakubahafi ukizera mwamiyesu akakubera umwami numukiza mubuzima bwawe,naho satani ntagitinya gukora kumugaragaro
  • irakoze solange9 years ago
    uyu mukobwa yaradusengeraga kwishuri umuntu akumva haricyo imana iri gukora muri wowe none nimyuka mibi imana ijye igendana. natwe nge twanabanaga no muri chambre arangije umwaka ahiga usibye ko yigaga ashatse na examin zose ntiyazikoraga arko yarahari
  • Niyigena Kodo Fabrice9 years ago
    nyagasani akomeze aturinde nahubundi iyisi yarahindutse pe!! nonese uwo mukobwa avuka i nyagasambu?
  • 9 years ago
    umva ubu buhamya bwawe ntabwo m bupinze rwose gusa amen
  • me9 years ago
    njye nasabaga ko umuntu waba azi uyu mukobwa neza yamutubwira birambuye naho ari ubu erega yanavuga nabandi amaze kujyana uko bangana kuko ntibishoboka ko atarabajyana ese yaba agikorana na Satan? mbega ubugome bwa Satan amuhembye kumuhindura umusazi mbega igihembo kibi!!!, umva dukorere lmana ntizadukoza isoni nonese uwo mugabo bavuga wabuze we ntawaduha amakuru ye neza nuko yabuze
  • BAHATI OS Beibe9 years ago
    Nukuri ndumiwe pe abarore turafitwe ubu buhamya buranyubatse cyane imana niyoyo kutuba hafi amen
  • 9 years ago
    agafoto ke tukakabona atazayobya nabansi
  • Emmy 9 years ago
    niminsi yanyuma nugusenga cyane gusa Imana izanukize
  • 9 years ago
    Iyo ni the secret circle season ya kangahe musore?
  • Robert9 years ago
    Njye ndumva birenze ubwenge bwanjye, ndibaza niba uriya musore atashyizemo montages!!! gusa ngomba kumuhamagara tukavugana cg nawe akorana na satani,uretse ko ntatinya satani kuko nayinesheje 2009 kuko nanjye yari inyivuganye niga kuri EAV GITWE( nanjye mfite ubuhamya ariko igihe cyo kubutanga nti kiragera)
  • 9 years ago
    Mukumusengera.
  • Emmanuel mugisha9 years ago
    uyu musore kbs sinarinzi ko yahinduka kuko nkimenya ko yakijijwe numvaga ari inzozi gs menye kontahantu Imana itakura umuntu
  • emmanuel mugisha9 years ago
    kbs
  • uwizeyimana claudine9 years ago
    yooooo! uzi kurinda Mana





Inyarwanda BACKGROUND