RFL
Kigali

Ubuhamya bwa bamwe mu bafite ubumuga ku buryo abakunzi babo babasha kubitaho

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/06/2018 17:42
0


Kugira ubumuga, bwaba ubwo ku mubiri cyangwa ubundi ubwo aribwo bwose, ni kimwe mu bintu bitoroshye umuntu ashobora guhura nabyo. Mu rukundo, benshi bagira amatsiko y’uko bigendekera abafite ubumuga ariko iyi nkuru nibyo igiye kugarukaho.



Abafite ubumuga batandukanye bo ku isi bagaragaje uburyo abo bakundana babagaragariza urukundo biturutse ku witwa Imani Barbarin wabajije iki kibazo kuri Twitter. Yagize ati “Ni ubuhe buryo uwo mukundana akwereka urukundo bitandukanye n’iby'abantu badafite ubumuga?” Yahise asaba abafite ubumuga gusangiza ubuhamya bwabo bakoresheje Hashtag ya #YouCanLoveMeButYouCan’tHoldMyHand. Abantu batandukanye bahise batangira gusubiza.

Dore ubuhamya bwatanzwe:

1. “Ankora ku nkovu. Mbere nasaga nk’ubitinya ariko ubu ndabikunda. Icyo nicyo kimenyetso cyanyeretse ko ankunda”

2. “Sinabona aho mpera ndondora ibyo uwo dukundana ankorera. Ntajya atuma nicira urubanza iyo hari ibyananiye. Aramfasha cyane, simbasha no kwikarabya.”

3. “Nari mfite umukunzi mfite imyaka 20 yari azi kubyina Salsa cyane. Yahimbye ubundi buryo bwo kubyina bunyorohereza kurambura amavi. Narabyinnye!”

4. “Njye ngira ikibazo cyo kugira ubwoba bwinshi no guhangayika cyane bikabije (panic attacks). Nta muntu nzi wihangana nk’umukunzi wanjye iyo ngeze mu bihe by’uburwayi.”

5. “Imitsi yanjye igera igihe igakomera ikamera nk’amagufa, ndababara cyane. Umugabo wanjye arihangana akayirambura n’intoki ze akananyihanganisha. Ni we ujya wemera ko atari ibyo ndi kwigira. N’abaganga hari igihe batizera ko ndi kubabara.”

N’ubwo aba bavuze ku buhamya bwabo bagaragaza ko kugira umukunzi bibafasha, amagana y’abandi bafite ubumuga baboneyeho kugaragaza ko iki kiganiro kibateye ubwigunge kubera ko bagowe no kubona umukunzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND